Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, abanyeshuri bazajya biga mu buryo budasanzwe , umubare w’abajya mu ishuri n’amasaha bigaga bikagabanywa hakifashishwa uburyo bwo kujya ibihe kugira ngo bahane intera hagati yabo.
Abanyeshuri bo ku Rwunge rw’amashuri rwa Kagarama Catholique babwiye RBA ko kuba basimburana bishobora gutuma batazatsinda mu bizamini bya leta.
Munezero Kevin yavuze ko nk’abanyeshuri bitegura gukora ibizamini, bibagora kubera kwiga basimburana.
Ati ”Kuba twiga dusimburana kubera ubwinshi bw’abanyeshuri ndetse n’ubuke bw’amashuri bitugiraho ingaruka nkatwe turi kwiga ngo tuzakore icya leta, biri kutwicira amasomo ndetse n’amasaha twari kwiga.”
Usibye kuba baragaragaje imbogamizi zo kuba bishobora gutuma batazatsinda amasomo , banavuze ko hari ubwo umwarimu aza kwigisha atibuka aho amasomo yari ageze kubera ubwinshi bw’abanyeshuri.
Undi yagize Ati” Tugenda dusiganwa mu masomo, kandi uko umwarimu aza , hari igihe tumubwira ngo twari tugeze aha mu masomo ariko ntabyemere.”
Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w’Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi (REB), Dr Sebaganwa Alphonse, yavuze ko kuba hari abiga amasaha icyenda abandi bakiga atanu, nta mpungenge byakagombye gutera abanyeshuri kuko ingengabihe y’amashuri y’umwaka iba iteganyije ko biga amasaha atanu ku munsi , mu gihe abayarenza biba ari ugusubiramo amasomo.
Ati ”Ibyumweru by’umwaka w’ishuri biba bibaze bikurikije umubare w’amasaha make aba ashoboka kugira ngo gahunda y’umwaka igerweho, aba ari ayo masaha atanu. Nta biga rero munsi y’amasaha atanu, biba byiza iyo umunyeshuri arengeje amasaha atanu kuko arengaho ayakoresha mu gusubiramo amasomo no mu gukora imyitozo myinshi.”
Yakomeje ati “Birumvikana amahirwe bose barayafite ariko bituruka nanone n’uko umwarimu yabyifashemo, ariko gahunda iriho ni uko mu gihe gikwiriye bazajya biga ingunga imwe nk’uko iyo gahunda yatangiye.”
Biteganyijwe ko abiga mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa gatatu n’uwa gatandatu bazakora ibizamini muri Nyakanga 2021 .
source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-abanyeshuri-bahangayikishijwe-n-uburyo-bigamo-bushobora-kubatera