Kigali: Abatuye Gasanze bijejwe kubona amazi bitarenze Kamena 2021 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba baturage bavuga ko bamaze igihe kinini bemerewe amazi meza ariko uko umwaka ushize niko babwirwa ko bizakorwa muri gahunda y’umwaka uzakurikiraho, bityo bityo.

Ni ibintu biteye inkeke cyane ko biba bigaragara ko imirimo yo gutanga amazi yatangiye ariko bikarangira atabagezeho nk’uko babyizezwa.

Umukozi w’Akarere ka Gasabo Ushinzwe Ingufu n’Amazi, Habinshuti Jean Pierre, yabwiye IGIHE ko urebye aho ibikorwa bigeze ari heza ku buryo bitarenze Kamena uyu mwaka, abaturage bazaba bamaze kubona amazi.

Ati “Urebye aho ibikorwa bigeze ni heza, ntabwo twavuga ko hasigaye igihe kinini, dukomeje kubaka nk’uko twari turi gukora mu Ugushyingo n’Ukuboza, byagera mu kwezi kwa gatatu mu matariki ya mbere twatangiye gukora igeragezwa ry’ibanze, bizwi nko kuvana umwuka mu matiyo. Kandi aho bazakura amazi ntabwo ari kure, cyane ko tuzayakura ku Gisozi. Bivuze ko bitazarenga mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka batarabona amazi ku mavomo rusange.”

Habinshuti yasobanuye ko habayemo kudindira kw’imirimo kubera gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19 cyatumye badahozaho mu gukora imirimo yabo.

Ati “Urebye ahanini binafitanye isano na Coronavirus kuko imirimo yo yakabaye yaranarangiye ariko bitewe n’uko rimwe na rimwe ibikorwa byagendaga bihagarara, byatumye tutabasha gukorera ku muvuduko twari dufite. Ubu twongeye gusaba gukomeza gukora n’ubwo abakozi turi gukoresha ari bake. Iyo bitaba iki cyorezo, ibikorwa biba byararangiye n’amazi yaratangiye kuvomwa.”

Uretse ikibazo cya Covid-19 cyabaye inzitizi mu mirimo yo gutanga amazi aho muri Busanza, uyu mukozi yavuze ko uyu mushinga wagombaga kumara imyaka itatu, bityo atari uko bahejeje abaturage mu gihirahiro.

Ati “Urebye hariya mu Busanza ahubwo imirimo yarihuse ugereranyije n’abandi kuko ni umushinga w’imyaka itatu, kuko ni umushinga wari kuzenguruka Kigali yose. Biteganyijwe kurangirana na 2021. Ahubwo ibikorwa biba byaranarangiye mbere y’amasezerano kuko byarihutishijwe cyane. Urebye abaturage ntabwo baba bafite amakuru ariko rwose ibikorwa byari biteganyijwe ko byari no kuzasozwa mbere y’igihe cyagenwe.”

Ibikorwa byo gutanga amazi aho mu Busanza bigeze aho bari gushyira amatiyo mu myobo kandi ibigega bizifashishwa biri kubakwa bigeze ku kigero cya 20%.

Muri gahunda y’igihugu harimo ko kugeza muri 2024, amazi meza azaba amaze kugera kuri bose nk’uko intego za gahunda y’igihugu y’iterambere NST1 ibiteganya.

Hashize igihe abaturage bavuga ko bijejwe amazi ariko ntibayabone
Ibikorwa byongeye gusubukurwa mu kwihutisha iyi gahunda
Abaturage batuye i Gasanze bavuga ko bagorwa no kubona amazi
Abatuye Gasanze bavuga ko bamaze igihe kinini bategereje amazi
Imirimo igeze ahashimishije



source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abatuye-nduba-bakomeje-gutaka-ikibazo-cy-amazi
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)