-
- Bavuye Guhaha aho gutaha bihagararira mu muhanda baraganira
Ikigaragara aho nagiye nca, nagiye nsanga hari aho abantu bibereye ku mihanda baganira, abitwaza kujya gushaka serivise zemewe bakaboneraho kuganira, abana bakinira mu muhanda nta dupfukamunwa, n'umubyigano mu bahaha.
Hari n'aho nabonye bacuruza inkweto mu gihe zo zitabarirwa muri serivise za ngombwa zikenewe muri iyi minsi ya Guma mu Rugo.
-
- Uyu we yahisemo gucuruza inkweto mu gihe zitari mu byemewe gucuruzwa muri iki gihe cya Guma mu Rugo
Hari n'aho nabonye ababyeyi bacuruza imboga zitandukanye n'imbuto ku dutaro bagenda bakomanga kuri buri rugo bagurisha.
Bamwe mu bo twaganiriye bambwiye ko nubwo kugurira abo babyeyi ari amaburakindi arimo no kubatera inkunga ngo nabo babeho, biteye inkeke n'impingenge, ngo kuko bashobora gukwirakwiza icyorezo cya Covid19 mu mu ngo banyuramo mu buryo bworoshye.
-
- Aba babyeyi b'udutaro bagenda bakomanga kuri buri rugo bagurisha. Hari impungenge zuko bakwirakwiza covid19 mu ngo banyuramo
Nanyuze no muri Gare ya Nyabugogo kureba niba abaturage Guma mu Rugo yasanze muri Kigali ariko bifuzaga gusubira iwabo kuhamara iyi minsi ya Guma mu Rugo bose barafashoje gutaha.
Mbaza ngo wasanze bimeze bite. Nasanze aba baturage bose nk'uko Minisitiri w'ubutegetsi bw'Igihugu Prof Shyaka Anastase yabisobaniye, barafashijwe gutaha ku munsi wa mbere wa Guma mu Rugo, ubu gare ya Remera ikaba yera ngo de.
-
- Gare ya Nyabugogo nta n'inyoni itambamo
Dore mu mafoto uko bimeze:
-
- Aba dore uko bimereye mu muhanda n'ukuntu bambaye agapfukamunwa
-
- Uyu uhagaze yaje kugura M2u ariko byarangiye ahindutse umucuruzi wazo
-
- Guma mu Rugo kuri bo ni Guma ku irembo
-
- Aba nababajije aho bagannye ariko kugeza n'ubu nandika iyi nkuru ndacyategereje igisubizo
-
- N'aba ni uko
-
- Uyu we Guma mu Rugo yayihindiye Guma mu giti
-
- Uyu ni umuzunguzayi w'imiti gakondo, nawe ngo ari muri serivisi z'ubuvuzi zemerewe gukora
-
- Ku munsi wa kabiri wa Guma mu Rugo ngo bari bakumburanye
-
- Abana bakinira mu muhanda nta dupfukamunwa bambaye bateye inkeke.
-
- Mundebere namwe nk'aba bana rwose ukuntu bigabije umuhanda nta dupfukamunwa muri ibi bihe turimo
-
- Aba bambwiye ko ari aba Marine, bari bicaye kwa Mutangana ngo bacunze urangara ngo bamukosore (Bamwibe)
-
- Guhana intera mu isoko ryo kwa Mutangana ni ikizamini
-
- Polisi n'abakorerabushake bari gufatanya gukangurira abaturage baje guhaha gushyira intera hagati yabo
-
- Nubwo bitoroshye ariko icyizere ni cyose cy'uko iki cyorezo kizatsindwa ubuzima bugasubira mu buryo
Photo : Roger Marc Rutindukanamurego
source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/Kigali-Bamwe-kuguma-mu-rugo-babigize-ibihuha-Dore-uko-byifashe-mu-mafoto