Mu itangazo Umujyi wa Kigali wanyujije kuri Twitter, bavuze ko iyi nimero ya telefone ari 3260, ikaba ihora ku murongo amasaha 24 kuri 24. Abaturage basabwe kwirinda kuyihamagara 'bikinira'. Banditse bati "Umujyi wa Kigali uributsa abaturage bafite ikibazo cyo gufashwa kubona ibiribwa ko nimero yo guhamagaraho ari 3260, ikaba ikora amasaha 24/24. Ibindi bibazo bitandukanye biranyuzwa kuri nimero zisanzwe z'Uturere, Akarere ka Gasabo:1520, Akarere ka Kicukiro: 4575 naho Akarere ka Nyarugenge: 4025".
Pudence Rubingisa Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, yasabye abanya-Kigali kutinubira 'Guma mu rugo Kigali', abibutsa ko ari gahunda igamije kugabanya ikwirakwira rya Covid-19. Yagize ati "Mu mujyi wa Kigali turi mu bihe bidasanzwe bya Guma mu rugo, ndabasabye ntitubyinubire, twumve ko ari bwo buryo bushobora gutuma icyorezo kidakwirakwira no mu bandi bataracyandura.#Shishoza #Tuzatsinda".
Umutoni Gatsinzi Nadine, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Wungirije Ushinzwe Ubukungu n'Imibereho Myiza, yabwiye abaturage ko 'Guma mu rugo Kigali' ari ubundi buryo bwo kwikingira, abasaba kutirara. Ati "Gahunda ya Guma mu rugo Kigali ni ubundi buryo bwo kwikingira, twe kwirara, tuyubahirize. Kubo imirimo yahagaze turabahumuriza, kuko icyorezo ni tugitsinda turi bazima tuzongera gukora bigende neza, igishoro cy'ubuzima tukibungabunge."
Joseph Niyongabo Umuyobozi Mukuru w'Imirimo rusange mu Mujyi wa Kigali, mu butumwa yageneye abanya-Kigali muri iki gihe cya Guma mu rugo, yabasabye gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Yavuze ko Guma mu rugo Kigali ari gahunda 'igamije kudufasha kwirinda ikwirakwira ry'iki cyorezo'. Yasabye abakora muri zerivisi n'imirimo y'ingenzi yemerewe gukomeza gukora, kubikora bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, kandi bakoresha abakozi b'ingenzi batarenze 30% by'abasanzwe bakora muri izo serivisi.
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali arasaba abanya-Kigali kutinubira 'Guma mu rugo'