Kigali: Mu masaha 24 hafashwe imodoka zirenga 100 n’abantu 170 barenze kuri Guma mu rugo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Izi modoka ngo zafashwe zitwawe n’abantu badafite ibyangombwa bitangwa na Polisi y’igihugu byemerera umuntu gusohoka muri ibi bihe bya Guma mu rugo.

Mu kiganiro Umuvugizi wungirije wa Polisi y’u Rwanda, CSP Africa Sendahangarwa Apollo yagiranye na RBA yavuze ko muri rusange amabwiriza ya Guma mu rugo ari kubahirizwa neza mu Mujyi wa Kigali ngo n’ubwo hatabura abayarengaho.

Ati "Kuva aho twatangiriye gahunda ya Guma mu rugo kuva tariki ya 19 Mutarama bimaze kumenyerwa serivisi z’ingenzi zafunguwe zikomeje gukora neza urebye birimo birajya ku murongo cyangwa byamaze no kujya ku murongo ariko nubwo bijya ku murongo bwose ntabwo bivuze ko abantu badakomeje kwica amabwiriza. »

CSP Africa Sendahangarwa Apollo yavuze ko kimwe mu bikorwa byahonyoye amabwiriza ya Guma mu rugo biherutse kugaragara harimo n’icyakozwe n’abakunzi b’Amavubi basohotse mu ngo zabo bakirara mu muhanda bishimira intsinzi yayo.

Uretse aba CSP Africa Sendahangarwa Apollo yavuze ko mu masaha 24 bafashe abantu 170 bavuye mu rugo nta ruhushya rubibemerera bafite.

Ati "Usibye n’ibyo gufana ariko n’ubusanzwe hari abakomeje kuyarengaho nko mu masaha 24 ashize hari imodoka zirenga 100 zabonetse abantu bazitwaye badafite impushya, hari abantu 170 nabo babonetse badafite impushya turakomeza rero gukangurira abantu kubahiriza gahunda ya Guma mu rugo neza."

Icyemezo cyo gushyira Umujyi wa Kigali muri Guma mu rugo cyafashwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 18 Mutarama 2021 iyobowe na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame. Iki cyemezo cyaturutse ahanini ku mubare w’abandura icyorezo cya COVID-19 wari ukomeje kwiyongera ubutitsa muri uyu mujyi.

CSP Africa Sendahangarwa Apollo yavuze ko muri rusange mu Mujyi wa Kigali amabwiriza ya Guma mu rugo ari kubahirizwa neza



source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-mu-masaha-24-hafashwe-imodoka-zirenga-100-n-abantu-170-barenze-ku
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)