Uyu mubyeyi uture mu Mudugudu wa Akindege, Akagari k'Akamashashi mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro, asanzwe afite ubumuga bw'ingingo akaba yari asanzwe abaho byo gushakisha.
Musabyeyezu wajyaga ubona amafaranga yo gutunga umuryango we ayakuye mu gusuka imisatsi y'abagore, avuga ko ibi bihe bya COVID-19 byamuteye ubukene ku buryo yageze aho abura amafaranga y'ubukode ariko nyiri inzu akamubwira ko adashobora kubyihanganira.
Uyu nyiri inzu yahise agana ubuyobozi bw'Akagari abubwira ko ashaka ko uyu muturage amuvira mu nzu, we atakamba ababwira ko nta bwishyu afite kandi ko atapfa kubona indi nzu kuko adafite amafaranga.
Ati 'Icyo yakoze haje Inkeragutabara n'Ushinzwe imibereho y'abaturage [w'Akagari] baraza baradusohora ibintu babishyira hanze.'
Uyu mubyeyi ufite abana batatu, ngo ubwo babasohoraga mu nzu yahise asaba uriya muyobozi ko nibura ibikoresho byabo baba babijyanye mu Kagari kugira ngo bitanyagirwa, nyiri inzu ngo yamusubije agira ati 'ahubwo mbare kabiri wavuye aha simpagusange.'
Anenga abayobozi baje gufatanya na nyiri nzu kumusohora mu nzu 'nyamara ari bo bakwiye kuba banamfasha kandi babona ikibazo mfite.'
Avuga ko amaze ibyumweru bibiri hanze ku buryo ibihe bya guma mu rugo mu Mujyi wa Kigali byabasanze bari muri ibi bibazo bakaba batabasha kubona ubacumbikira cyangwa ngo babona uko bakora ibiraka byabakura muri ibi bibazo.
Ati 'Iyi COVID urabona ukuntu imeze ntaho wabona ho gushakisha kubaho binagoye ku buryo twashakishije n'umuntu waducumbikira ariko baba batinya ko twabanduza indwara dushobora gukura hanze.'
Gusa ngo hari igihe umuntu abanyuraho akabagirira impuhwe akaba yabaha aho barara ijoro rimwe ubundi ku manywa bakirirwa basembere hanze.
Avuga ko yitabaje inzego z'ubuyobozi bw'ibanze zikamubwira ko agomba gutegereza igihe COVID-19 izarangirira bakaba bamuha akazi muri gahunda VUP kugira ngo abone uko abaho n'abana be.
UKWEZI.RW