Kigali: Yatawe muri yombi kubera gutwara imodoka yasinze agashaka kugonga abafana b'Amavubi (Video) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ijoro ryo ku wa 26 Mutarama 2021 nibwo uyu mugabo wari utwaye imodoka y'ivatiri yagaragaye yiruka mu muhanda, asa n'ushaka kugonga abafana bari mu mihanda y'i Remera bishimira intambwe Amavubi yari amaze gutera yo kugera muri ¼ cya CHAN.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo, Polisi y'u Rwanda yeretse itangazamakuru uyu mugabo wafashwe atwaye imodoka yasinze ndetse agashaka kugonga abantu bari mu muhanda.

Uyu mugabo yemereye itangazamakuru ko yatwaye imodoka yanyweye inzoga kandi yanarengeje amasaha yo gutaha.

Ati 'Nari ntashye mvuye ku kazi amasaha yarenze, ngeze ku Mushumba Mwiza mpura n'abantu benshi sinzi aho bari bavuye mbagwaho noneho ndikanga ngerezageza kuba nakata ngo nsubire inyuma mbona bidakunda imodoka yanjye igwa muri ruhurura ndongera ndagerageza ivamo mbona gutaha.'

Yakomeje agira ati 'Nta ruhushya rwo gutwara imodoka muri Guma mu rugo nari mfite. Urwanjye rwari rwarangiye, ikindi nari nasomyeho kandi bitemewe ariko ndabisabira imbabazi ntibizongera.'

Yicujije amakosa yakoze ayasabira imbabazi avuga ko bitazasubira, anasaba abandi bashoferi kwirinda gutwara ibinyabiziga banyweye inzoga kugira ngo birinde impanuka.

Umuvugizi wungirije wa Polisi y'Igihugu, CSP Africa Apollo Sendahangarwa, yavuze ko uyu mugabo akurikiranyweho icyaha cyo gutwara imodoka yanyweye inzoga no kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Yagize ati 'Yafashwe mbere ya saa Sita kubera ko nijoro yagaragaye mu muhanda atwara imodoka mu buryo bubi bushaka guhutaza abantu, yari yasinze yanarenze ku mabwiriza ya Guma mu rugo ahura n'abantu bishimiraga intsinzi i Remera hafi yo ku Gishushu ashaka kubagonga.'

CSP Sendahangarwa yashimangiye ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane ibyaha aregwa n'ibihano azahabwa.

Indi nkuru wasoma: Bamwe byabarenze bibagirwa ko ari Guma mu Rugo! Uko Abanyarwanda bakiriye intsinzi y'Amavubi muri CHAN 2020

Umugabo w'i Kigali yatawe muri yombi kubera gutwara imodoka yasinze agashaka kugonga abafana b'Amavubi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-yatawe-muri-yombi-kubera-gutwara-imodoka-yasinze-agashaka-kugonga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)