Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umusigire w'Umurenge wa Gahara, Nkundimana Faustin yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko nyuma y'urupfu rw'uyu mukecuru, hahise hafatwa abakekwa barimo umuhungu we w'imyaka 25 bahoze babana ariko akaza kumusiga kuko bahoraga mu makimbirane.
Uyu musore yafunganywe n'abandi batatu baherutse gukubita uyu nyakwigendera wishwe akaswe ijosi, ubu bakaba bafungiye kuri station y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB ya Gahara.
Urupfu rw'uyu mukecuru w'imyaka 62 rwaraye rubaye mu ijoro ryakeye ubwo umwe mu buzukuru be babanaga yajyaga hanze akumva nyirakuru ari gusamba, agahita ajya kubibwira abandi.
Nkundimana Faustin yagize ati 'akana kamwe kabyutse kagiye hanze gasanga nyirakuru ari gutera imigeri ngo kamugereho gasanga yuzuye amaraso umwana ariruka ajya kubwira se basanga byarangiye yapfuye, urebye bakebye ijosi ryose.'
Uyu muyobozi avuga ko uriya muhungu wa nyakwigendera ukekwaho kwica nyina, babanaga ariko akaza kujya gukodesha hafi yaho kuko bakundaga kugirana amakimbirane shingiye ku kuba nyina yarangaga ko uriya musore arya atakoze.
Yagize ati 'Icyo gihe abana b'uyu mukecuru bandi bamuzaniraga ibyo kurya uyu muhungu akabiteka ntamuhe ibindi akabigurisha.'
Avuga ko mu ntangiro z'uku kwezi, ngo uriya musore yazanye n'abandi batatu banywera urumogi, nyakwigendera akabiyama, abandi bakamwadukira bakamukubita.
UKWEZI.RW
Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Kirehe-Arakekwaho-kwica-nyina-w-imyaka-62-amukase-ijosi