Kirehe na Nyagatare mu turere tuzagwamo imvura nke: Ishusho y'uko izagwa muri Mutarama na Gashyantare - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu itangazo Meteo Rwanda yashyize hanze yagaragaje ko muri Mutarama na Gashyantare 2021 hateganyijwe kugwa imvura iringaniye muri rusange ariko hakagira uturere tugusha imvura nke kurusha utundi hashingiwe ku miterere yatwo.

Rigira riti 'Hashingiwe ku ishusho y'imigwire y'imvura mu gihe kirekire, mu gihe cy'aya mezi abiri mu Rwanda hagwa imvura iringaniye iri hagati ya milimetero 50 na 350.'

Iyi mvura izaboneka izaturuka ku buhehere ahanini bugaragara mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba ari nako u Rwanda ruherereyemo ndetse n'imiterere karemano y'uturere tw'imisozi n'amashyamba ahaboneka.

Mu turere tuzagusha imvura nyinshi kurusha utundi harimo Nyamasheke, igice kinini cya Rusizi ndetse n'amajyepfo y'uburengerazuba bwa Nyamagabe. Ibi bice bizagusha imvura iri hagati ya milimetero 250 na 300.

Igice gisigaye cy'Akarere ka Nyamagabe, mu Karere ka Nyaruguru na Huye, igice kinini cy'Akarere ka Karongi, amajyepfo ya Rutsiro ndetse no mu gice cy'amajyepfo y'uburengerazuba bwa Rusizi na Ngororero hazagwa imvura iri hagati ya milimetero 200 na 250.

Imvura iri hagati ya milimetero 150 na milimetero 200 iteganyijwe mu Ntara y'Amajyaruguru mu turere twa Musanze, Burera, Gicumbi, Gakenke na Rulindo, Intara y'Uburengerazuba mu turere twa Rubavu, Nyabihu, Ngororero n'amajyaruguru ya Rutsiro.

Iyi mvura kandi izagwa muri Gisagara, Nyanza, Ruhango, Muhanga, Kamonyi, Nyarugenge, gasabo, Kicukiro, mu burasirazuba bw'Akarere ka Huye na Nyaruguru, amajyaruguru ya Bugesera na Ngoma ndetse no mu majyepfo ya Rwamagana.

Ibice bya Nyagatare, Gatsibo, Kayonza, amajyaruguru ya Rwamagana, amajyepfo ya Bugesera na Ngoma n'igice kinini cya Kirehe bizagwisha imvura iri hagati ya milimetero 100 na 150.

Amajyepfo y'Akarere ka Kirehe icyo gice cy'igihugu kizagwisha imvura nke aho, izaba iri hagati ya milimetero 50 na 100.

Muri Mutarama na Gashyantare hirya no hino mu gihugu hazagwa imvura iringaniye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kirehe-na-nyagatare-mu-turere-tuzagusha-imvura-nke-ishusho-y-uko-izagwa-muri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)