Kirehe: Umukecuru yishwe akaswe ijosi, harakekwa umuhungu we - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byabaye mu ijoro ryakeye mu Mudugudu wa Rwamugima mu Kagari ka Butezi mu Murenge wa Gahara.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umusigire w'Umurenge wa Gahara, Nkundimana Faustin, yabwiye IGIHE ko uyu mukecuru yaraye yishwe akaswe ijosi ahagana saa sita z'ijoro n'umuntu bataramenya neza nubwo hakekwa umuhungu we bakunze kugirana amakimbirane.

Ati ' Uyu mukecuru yibanaga mu nzu ariko akararana n'abuzukuru be babiri, mbere yabanaga n'umuhungu we baza gushwana bapfa ko uyu muhungu ashaka kurya adakora, icyo gihe abana b'uyu mukecuru bandi bamuzaniraga ibyo kurya uyu muhungu akabiteka ntamuhe ibindi akabigurisha.'

Yakomeje avuga ko baje gushwana cyane biba ngombwa ko umuryango usaba uyu muhungu kujya kwibana arangije akodesha hafi aho muri metero 150, mu ntangiriro za Mutarama 2021 ngo uyu muhungu yazanye n'abandi basore batatu banywera urumogi iwabo nyina abiyamye baramukubita bamugira intere.

Nkundimana yakomeje agira ati 'Rero mu ijoro ryakeye akana kamwe kabyutse kagiye hanze gasanga nyirakuru ari gutera imigeri ngo kamugereho gasanga yuzuye amaraso umwana ariruka ajya kubwira se basanga byarangiye yapfuye, urebye bakebye ijosi ryose.'

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko uyu musore w'imyaka 25 yahise atabwa muri yombi we n'abandi basore batatu baherutse gukubita uyu mukecuru, yasabye abaturage kwirinda amakimbirane n'aho agaragaye bakitabaza ubuyobozi bukabafasha kuyakemura aho kurindira ko bigera aho bamwe bicana.

Kuri ubu uyu musore hamwe n'abandi batatu bashyikirijwe sitasiyo ya RIB ya Gahara mu gihe iperereza rigikomeje ngo hamenyekane uwishe akebye ijosi uyu mukecuru.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kirehe-umukecuru-yishwe-akaswe-ijosi-harakekwa-umuhungu-we

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)