Komisiyo y'Amatora yasubitse ibikorwa byo gutangaza kandidatire zemewe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Igikorwa cyo gutangaza abamerewe kwiyamamaza ku mwanya w'Abajyanama b'Akarere cyari giteganyijwe uyu munsi ku wa 27 Mutarama, gusa NEC yavuze ko gisubitswe ndetse ntiyatangaje igihe kizasubukurirwa.

Mu itangazo bashyize hanze, bagize bati "Komisiyo y'Igihugu y'amatora iramenyesha Abanyarwanda, by'umwihariko abatanze kandidatire ku myanya w'Abajyanama b'Akarere, ko igikorwa cyo gutangaza kandidatire zemejwe by'agateganyo cyari giteganyijwe tariki ya 27/01/2021 gisubitswe".

Iri tangazo rije rikurikira n'ubundi icyemezo giherutse gushyirwa mu bikorwa n'Inteko rusange y'Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena, iherutse kwemeza isubikwa ry'amatora y'inzego z'ibanze yari ateganyijwe muri Gashyantare 2021, ikagena ko abasanzwe kuri iyo myanya bakomeza kuyobora kugeza igihe inzitizi z'icyorezo cya COVID-19 zizaba zamaze kuvaho.

Komisiyo y'Igihugu y'Amatora mu Rwanda, NEC, yari iherutse gutangaza ko amatora y'inzego z'ibanze azatangira ku wa 20 Gashyantare, hagatorwa abayobozi mu nzego zegereye abaturage kuva kuri Komite Nyobozi y'Umudugudu, kugera ku Nama Njyanama na Komite Nyobozi y'Akarere.

Itangazo rya NEC rihagarika igikorwa cyo gutangaza kandidatire zemewe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/komisiyo-y-igihugu-y-amatora-yasubitse-ibikorwa-byo-gutangaza-kandidatire

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)