Korali Yesu Araje yasohoye indirimbo 'Atabaye wowe' ikubiyemo amashimwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Korali Yesu Araje ibarizwa kuri Kamukina mu Itorero ry'Abadiventisiti b'Umunsi wa Karindwi yashyize hanze amashusho y'indirimbo 'Atabaye Wowe' ikubiyemo ubutumwa bwo gushima Imana ku burinzi bwayo mu bihe byatambutse.

'Atabaye Wowe' ni indirimbo, Korali Yesu Araje yanditse ishaka gutambutsa ishimwe ku byabaye mu mwaka ushize wagoye benshi kubera icyorezo cya COVID-19 cyibasiye Isi.

Umuyobozi wa Korali Yesu Araje, Muhayimana Elisa Claude yabwiye IGIHE ko yanditse iyi ndirimbo nk'igisigo cy'ishimwe ndetse ko uwayumva yamwibutsa ibihe byari bikomeye by'umwaka 2020, agatangarira ubwenge n'ubuhanga bw'Imana.

Yagize ati'Nayanditse ntekereje ubuzima tubamo bwa buri munsi, imodoka tugendamo, moto dutega ukumva hirya no hino habaye impanuka, habaye ibyorezo ariko wowe ukibona uhumeka ntacyo watanze numva dufitiye umwenda Imana wo kuyishima, nibwo nahisemo kuyandika.''
Korali Yesu Araje igizwe n'abantu bane

Yavuze ko 'Atabaye Wowe' ari indirimbo yatanzwe nk'impano y'umwaka mushya yo gufatanya n'abakunzi babo gushima Imana yabarinze byinshi byahigaga ubuzima bwabo.

Yakomeje ati 'Umwaka wa 2020 wari ugoye, warimo byinshi cyane byatuma twumva ko Imana yaturetse ariko urebye neza uko bwiraga ni uko bwacyaga buri munsi wabaga wuzuye amashimwe menshi yihariye. Mu 2020 hari benshi batayishimiye ariko harimo byinshi twashimira Imana.''

Muhayimana yavuze ko Korali Yesu Araje iri gukorana imbaraga cyane ko ari igihe cyo gutanga ubutumwa bwiza.

Ati 'Nta handi imbaraga turi kuzivana, ni Imana idutera umwete no gukunda ibyo dukora tugatebutsa kugaruka kwa Kirisitu kuko ubutumwa bwiza bw'ubwami buzigishwa mu Isi yose ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga kugira ngo imperuka ihereko ize [Matayo 24:14].''

Indirimbo nshya 'Atabaye Wowe' yakorewe muri Moment Studio.Ni iya kane yasohotse kuri album ya gatandatu bari gukoraho muri Studio ya The Sound (Camarade&Bob Pro) imenyerewe gukoreramo abaririmbyi b'ingeri zose.

Korali Yesu Araje yiyemeje gusohora indirimbo buri kwezi. 'Atabaye Wowe', yakurikiye 'Ndacyari njyewe'', 'Ubusabusa' na 'Amasaha y'Umugoroba' zasohotse mu mpera za 2020.

Korali Yesu Araje imaze imyaka igera kuri irindwi ivuga ubutumwa bunyuze mu ndirimbo. Iyi korali yatangijwe n'abasore batatu gusa kugeza ubu umwe ni we uyisigayemo mu bayitangije. Yatangiye ari itsinda ribarizwa ku Gisozi. Nyuma yo gucika intege kw'amatsinda mu Badiventisiti, abayigize bayihinduye Korali, kuri ubu ibarizwa ku Itorero rya LMS Kamukina (Kacyiru Merdien).

Korali Yesu Araje ubu igizwe n'umusore umwe witwa Sekanyana Samuel n'abagabo batatu barimo Elisa Claude Muhayimana [Elsa Cluz], Nsengimana Amiel na Mudagani Pilote.

Ifite indirimbo zirenga 150 zirimo n'izandikwa zigenewe ibikorwa bitandukanye zigahita zirangira ntizongere gukoreshwa. Izigera kuri 56 ni zo zanyujijwe muri studio, aho zikubiye mu mizingo itanu y'indirimbo z'amajwi n'ine ikoze mu buryo bw'amashusho.

Amashusho y'idirimbo "Yesu Araje" wayasanga hano:

Source: igihe.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Korali-Yesu-Araje-yasohoye-indirimbo-Atabaye-wowe-ikubiyemo-amashimwe.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)