Ku mukino wa Uganda twikanze baringa, twari gutsinda - Umutoza Sogonya Kishi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Sogonya Hamisi Kishi
Sogonya Hamisi Kishi

Ni mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru wa KT Radio Nsengumukiza Prudence muri KT Sports yo kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Mutarama 2021, aho yari yatumiwe nk'umusesenguzi ku mukino uhuza Amavubi n'ikipe y'igihugu ya Togo, saa tatu z'umugoroba wo kuri uyu wa kabiri.

Uwo mugabo yavuze ko amahirwe y'Amavubi asigaye ari ugutsinda uwo mukino, ariko agarutse ku mukino Amavubi yanganyijemo n'ikipe y'igihugu ya Uganda 0-0, avuga ko Amavubi yari afite ubushobozi bwo gutahana amanota atatu kuri uwo mukino iyo adatinya ikipe ya Uganda.

Agira ati “Ku mukino wa Uganda n'u Rwanda Amavubi yikanze baringa, yari gutsinda uriya mukino akabona amanota atatu ayarinda igitutu cy'umukino w'uyu munsi kandi byarashobokaga”.

Yavuze ko kugira ngo Amavubi akomeze mu kindi cyiciro, ari uko imikinire yahinduka abakinnyi bakabwirwa ko bagomba gusatira kugira ngo haboneke intsinzi nk'amahirwe ya nyuma Amavubi asigaranye.

Yavuze ko mu bigomba guhinduka ari uko hakwiyambazwa umukinnyi ukina hagati witwa Manishimwe Djabel, kandi abakinnyi b'inyuma barimo Fitina Ombolenga na Emmanuel Manishimwe bakina inyuma ku mpande bagafasha ubusatirizi.

Uwo mutoza yavuze ko, nubwo Amavubi agomba gukina asatira bitabujije ko bagomba kuzirikana no kugarira izamu.

Ati “Iyo mvuze kwataka ntabwo twabikora tutugarira, icy'ingenzi ni uko, urugero Omborenga cyangwa se Mangwende (Manishimwe Emmanuel) bagomba gukora uko bashoboye ku buryo umupira udatakara kugira ngo badaterwa Contre attaque, niba turi gusatira ntabwo tugomba kwibagirwa no kugarira, uyu munsi ni ugushaka intsinzi uko byagenda kose kuruta uko byagenze mu mikino ishize”.

Uwo mutoza aravuga ko Umukinnyi witwa Nshuti Dominique Xavio wagaragaye mu mikino ibiri iheruka akwiye kuruhutswa, bakazanamo amaraso mashya mu rwego rwo kongera ubusatirizi.

Ati “Amahirwe yo kuba tutaratsindwa igitego tuyagendereho dushake igitego, urebye ubusatirizi bwacu ntabwo bumeze neza ariko uyu munsi ndumva habaho impinduka. Nka Savio bamuruhutsa bagashyiramo Lague (Byiringiro) kuko nawe yatanga umusaruro, aracyafite ingufu yatanga mu kibuga zo kugenda no kugaruka”.

Sogonya Hamisi Kishi, yavuze ko Amavubi adakwiye kugendera ku ibura ry'umutoza wa Togo udatoza mukino w'uyu munsi nyuma yo kwandura COVID-19.

Ati “Ibyo ntitubyitwaze dukine ibyacu dutsinde ikipe ibindi biraza nyuma, kuko uyu munsi dutsinzwe byaba ari ibyago bikomeye tugize, nk'ikipe ya Togo ije bwa mbere mu marushanwe twe twitabiye inshuro eshatu”.

Uwo umutoza aragira abakinnyi b'Amavubi inama yo gushaka igitego hakiri kare kugira ngo bibahe imbaraga zo gukomeza gukina birinda ingaruka zo gutuma bananirwa mu minota ya nyuma bikaba byatuma babura intsinzi, gusa avuga ko rutahizamu Sugira Ernest byaba byiza atabanje mu kibuga akaza asimbura.

Agira ati “Njye nk'Umutekinisiye ndemeranya n'abandi bavuga ko Sugira agomba kuza mu gice cya kabiri kuko turabizi aba mwiza iyo yasimbuye, n'umukino w'ubushize iyo bamusiga hanze agasimbura byari gutanga umusaruro, ku mushyira hanze ntabwo ari bibi akinjira asimbuye azanye izindi ngufu”.

Kugeza ubu amakipe yo mu itsinda u Rwanda rurimo amase gukina imikono ibiri aho Maroc ifite amanota 4, igakurikirwa na Togo ifite amanota 3 hakaza U Rwanda rufite amanota 2 naho Uganda ikagira inota 1.

Mu mukino wo kuri uyu wa kabiri usoza imikono y'amatsinda buri kipe muri aya uko ari ane, iracyafite amahirwe yo gukomeza bitewe n'ibiva mu mikino isoza y'amatsinda.




source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/Ku-mukino-wa-Uganda-twikanze-baringa-twari-gutsinda-Umutoza-Sogonya-Kishi
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)