Kudashingira ku byiciro by'ubudehe byatumye abasaba kwiga muri kaminuza biyongera #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Uyu mwaka abanyeshuri basaba kwiga muri kaminuza bariyongereye cyane
Uyu mwaka abanyeshuri basaba kwiga muri kaminuza bariyongereye cyane

Ibyo ni ibitangazwa nyuma y'aho abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye muri 2019 babwiwe kwandika basaba imyanya muri ibyo bigo ndetse n'inguzanyo izabafasha kwisha, nyuma y'igihe kinini bategereje kubera Covid-19.

Umuyobozi mukuru ushinzwe amashuri muri kaminuza y'u Rwanda, Dr Emile Bienvenu, agaruka ku mibare y'abasabye kwiga muri iyo kaminuza akanagereranya n'abari basanzwe basaba kuyigamo mu myaka ishize.

Agira ati “Uyu mwaka watubereye umwaka udasanzwe, byagaragaye ko twagize abanyeshuri benshi basabye ugereranyije n'imyaka yatambutse kuko ubusanzwe twakundaga kugira abari hagati ya 11,000 na 13,000 ariko bari batararenga 17,000. Uyu mwaka abasabye kwiga muri UR bose ni bakabakaba 26,000”.

Ati “Nyuma yo gusesengura ubusabe bwabo twasanze abagera ku 19,000 ari bo bujuje ibisabwa. Ariko turebye amashami basabye kwigamo ndetse tukanagendera ku bushobozi dufite bwo kubakira, twahaye imyanya abagera ku 10,000”.

Muri RP na ho abasabye kwiga ngo babaye benshi ku buryo butari bwitezwe, nk'uko bitangazwa na Ir Rita Mutabazi Clemence, umuyobozi mukuru ushinzwe amasomo muri icyo kigo.

Ati “Uyu mwaka natwe twagize abanyeshuri benshi basaba kwiga muri RP kuko abasabye bose ari 11,243 mu gihe abujuje ibisabwa kandi tunafitiye ubushobozi bwo kubakira ari 3.501 ari na bo twasabiye inguzanyo. N'ubusanzwe twakiraga abanyeshuri bari hagati ya 3,000 na 3,500 ariko uyu mwaka bariyongereye cyane”.

Umuyobozi mukuru w'Inama nkuru ishinzwe uburezi (HEC), Dr Rose Mukankomeje, avuga ko mu byateye iryo zamuka ry'umubare w'abasaba kwiga muri kaminuza harimo ubwiyongere bw'Abanayarwanda n'impinduka mu byiciro by'Ubudehe.

Ati “Impamvu yatumye biyongera ni uko n'Abanyarwanda ubwabo biyongereye ugereranyije no mu myaka ishize kandi benshi akaba ari urubyiruko ndetse rukaba rukangurirwa kwiga rukabiha agaciro. Ikindi ni uko habayeho gukura iby'ibyiciro by'ubudehe mu bigenderwaho kugira ngo umuntu yemerwe inguzanyo yo kwiga kaminuza”.

Ati “Ikindi ni uko hari n'abari bararangije ayisumbuye kera batabashije gukomeza, ariko kubera iby'ibyiciro by'ubudehe byakuweho na bo barasabye. Hari n'abigaga muri UR, RP n'ahandi biyishyurira bari nko mu wa mbere cyangwa mu wa kabiri, ariko kubera ko mbere batari bemerewe inguzanyo kubera icyiciro cy'ubudehe barimo, ubu nabo barasabye ari yo mpamvu ari ngombwa ko Leta yongera ibikorwa remezo by'amashuri kuko inyota yo kwiga ihari”.

Indi mpamvu ivugwa itera ubwo bwiyongere ngo ni ukubera icyorezo cya Covid-19 cyabujije abafite ubushobozi kujya kwiga muri kaminuza zo hanze kuko ubusanzwe buri mwaka hari abagenda.

Biteganyijwe ko abemerewe kwiga muri UR bazatangira kwiga hagati muri Werurwe 2021 naho abaziga muri RP bakazatangirana n'itariki ya 01 Werurwe 2021.




source https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/kudashingira-ku-byiciro-by-ubudehe-byatumye-abasaba-kwiga-muri-kaminuza-biyongera
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)