Kuki Imana ireka ibibi bikatugeraho? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gitabo cy'itangiriro 1: 27 muri Bibiliya Yera, hagaragaza uko Imana yaremye umuntu, imurema mu ishusho yayo, Ishusho yo kwera no gukiranuka. Iyi shusho umuntu yaremwemo igizwe n'ibice bitatu aribyo umwuka, ubugingo n'umubiri nk'uko bigaragara mu 1 abatesaronike 5:23.

Reka ibi bice uko ari bitatu tubigereranye n'inzinga eshatu ariko zikikoramo rumwe aho zikurikirana rumwe ruri mu rundi. Umwuka uba mu bugingo ubugingo bukaba mu mubiri, kandi imibereho ya rumwe ishingira ku rundi.Ibi bisobanura ko umuntu aremwa igice cy'umwuka nicyo gice cy'Imana yaremanywe, niyo mpamvu bibiriya ivuga ko umuntu yaremwe mu ishusho y'Imana.

Igice cy'umwuka ni igice cy'ubusabane bw'umuntu n'Imana, niho hafatirwa ibyemezo biyobora umuntu, mu gice cy'ubugingo niho haba amarangamutima n'ibyiyumviro bigendana no kwishima no kubabara naho igice cy'umubiri cyo ni igice cyo gushyira mu bikorwa. Niyo mpamvu ibyo dukora byose ntibishingira ku miterere yacu y'umubiri ahubwo bishingira ku mitere yacu y'umwuka.

Umuntu amaze gucumura, yatakaje ishusho y'Imana yaremanywe, by'umvikane neza ntabwo yatakaje ubugingo ahubwo yatakaje umwuka w'Imana maze birangira ubugingo n'umubiri bigiye munsi y'ububasha bw'undi mwuka atari umwuka w'Imana, ariwo Bibiliya yita "Kamere" cyangwa "Umwuka w'umubi". "Ndavuga nti"Muyoborwe n'Umwuka", kuko ari bwo mutazakora ibyo kamere irarikira kuko kamere irarikira ibyo Umwuka yanga, kandi Umwuka yifuza ibyo kamere yanga kuko ibyo bihabanye, ni cyo gituma ibyo mushaka gukora atari byo mukora. (Abagalatiya 5:16-17).

Umuntu amaze gutakaza ishusho y'Imana, yarayimugaruriye binyuze muri Yesu kristo. Imana yahaye umuntu ukwera kwayo no gukiranuka nk'uko yaremanywe, ibicishije mu gutanga umwana wayo Yesu Kristo ari nawe shusho yayo akaba no gukiranuka kwayo.

"Kuko utigeze kumenya icyaha Imana yamuhinduye kuba icyaha ku bwacu, kugira ngo muri we duhinduke gukiranuka kw'Imana." (2 Abakorinto 5:21)
Mu rwandiko Pawulo yandikiye itorero ry'i Roma cyane mu bice bya 1-6, n'urwo yandikiye itorero ry'i Korinto yagarutse cyane ku gukiranuka Imana yahereye inyokomuntu muri Kristo Yesu ariko na none uku gukiranuka kukaba kugomba amahitamo ya muntu ariyo "kwizera". Urwo yandikiye abefeso yagize ati "Mwakijijwe n'ubuntu kubwo kwizera, ntibyavuye kuri mwe ahubwo ni impano y'Imana." (Abefeso 2:8)

Kwizera ni amahitamo y'umuntu agira nyuma yo kumva ijambo ry'Imana. "Dore kwizera guheshwa no kumva, no kumva kukazanwa n'ijambo rya Kristo." (Abaroma 10:17) kandi aya mahitamo yo kwizera niyo azanira uyakoze ubugingo. "Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w'ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho." (Yohana 3:16) ariko na none gukora amahitamo mabi yo kutizera bituma ubikoze acirwaho iteka ry'urupfu.

"Umwizera ntacirwaho iteka, utamwizera amaze kuricirwaho kuko atizeye izina ry'Umwana w'Imana w'ikinege."(Yohana 3:18), ibi bisobanuye ko umuntu yasubiranye gukiranuka yaremanywe ariko noneho abiheshejwe no "kwizera."

Twumve neza ibimaze kuvugwa ku "kwizera n'amahitamo". Nyuma y'uko Imana imaze kurema umuntu yamushyize imbere ibintu bibiri kandi byose binganya ubushobozi, 'Ikibi n'ikiza" cyangwa "ubugingo n'urupfu" ariko nanone umuntu yasigaranye ubudahangarwa ntavogerwa bwo guhitamo icyo akwiye kubakiraho ubuzima bwe muri ibi byombi. Byumvikane neza ko amahitamo y'umuntu hagati y'ikibi n'ikiza niyo mahitamo akomeye kandi Imana itajya yivangamo kuko umuntu yaremanywe ubwenge buhagije bwo gushobora gutandukanya ibi byombi no kumenya ingaruka za buri kimwe. Aha niho ubudahangarwa bw'umuntu buherereye mu guhitamo ikibi n'ikiza akaba ari naho gukiranuka kw'Imana n'ubutabera bwayo bigaragarira mu kutivanga mu mahitamo y'umuntu no kugororera buri wese ibikwiranye n'amahitamo ye.

"Dore uyu munsi ngushyize imbere ubugingo n'ibyiza, n'urupfu n'ibibi, Uyu munsi ntanze ijuru n'isi ho abahamya bazabashinja, y'uko ngushyize imbere ubugingo n'urupfu, n'umugisha n'umuvumo. Nuko uhitemo ubugingo, ubone kubaho wowe n'urubyaro rwawe."
(Gutegeka 30:15,19)

Nubwo Imana yahaye umuntu uburenganzira bw'amahitamo yanamugaragarije ingaruka zayo mahitamo arizo "urupfu" mu gihe umuntu yahisemo gukurikiza imirimo ya kamere (ikibi), cyangwa "kurama" igihe umuntu yahisemo icyiza.

"Kuko niba mukurikiza ibya kamere y'umubiri muzapfa, ariko nimwicisha Umwuka ingeso za kamere muzarama. Abayoborwa n'Umwuka w'Imana bose ni bo bana b'Imana" (Abaroma 8:13-14).

Mu kutivanga mu mahitamo y'umuntu, ntibyabujije Imana no gushyiraho inzira zo kumugira inama yo gukora amahitamo meza, niyo mpamvu, yashyize mu mutima w'umuntu wese umwuka wayo wo kumugira inama ku mahitamo meza ariwo abatizera benshi bakunze kwita umutimanama ariko nanone nubwo Imana yashyizeho ubu bujỵanama bw'umwuka wayo, ntiyigeze ivogera ihame ry'amahitamo ya muntu. Niyo mpamvu umuntu ahitamo kumvira ubujyanama bwa mwuka cyangwa agahitamo kwinangira umutima ntabwumvire agakomeza guhitamo gukora ibyangwa n'Uwiteka.

Mu kubaha ihame ry'amahitamo niho twabonera n'igisubizo cy'impamvu Imana ihitamo gukoresha ibyago, ibyorezo, inzara n'amakuba kugira ngo abantu bayo bayigarukire. Ibikoresha nko gutanga ubutabera bw'amahitamo yabo, maze ubu butabera bukabereka ko bahisemo nabi, ari nabwo bubagarurira guhitamo igikwiye.

"Ni cyo cyatumye Imana ibareka ngo bakurikize ibyo imitima yabo irarikiye, bakora ibiteye isoni bonone imibiri yabo, kuko baguraniye ukuri kw'Imana gukurikiza ibinyoma, bakaramya ibyaremwe bakabikorera kubirutisha Imana Rurema, ari yo ishimwa iteka ryose. Nicyo cyatumye Imana ibarekera kurarikira ibyonona, ndetse bigeza ubwo abagore babo bakoresha imibiri yabo uburyo bunyuranye n'ubwo yaremewe. Kandi n'abagabo ni uko, bareka kugirira abagore ibyo imibiri yabo yaremewe, bashyushywa no kurarikirana. Abagabo bagirirana n'abandi bagabo ibiteye isoni, bituma mu mibiri yabo bagarurirwa ingaruka mbi ikwiriye kuyoba kwabo.

Kandi ubwo banze kumenya Imana, nicyo cyatumye Imana ibareka ngo bagire imitima yabaye akahebwe bakora ibidakwiriye. Buzuye gukiranirwa kose n'ububi no kurarikira n'igomwa, buzuye n'ishyari n'ubwicanyi, n'intonganya n'ubugambanyi no gukina ku mubyimba, no gusebaniriza mu byongorerano, n'abatukana, n'abanga Imana n'abanyagasuzuguro, n'abirarira n'abahimba ibibi, n'abatumvira ababyeyi n'indakurwa ku izima, n'abava mu masezerano n'abadakunda ababo n'intababarira, nubwo bamenye iteka ry'Imana y'uko abakora ibisa bityo bakwiriye gupfa, uretse kubikora ubwabo gusa bashima n'abandi babikora." Abaroma 1:24-32

Ubwo Pawuro yandikiraga itorero ry'i Roma(abaroma 1:24-32) yarigaragarije impamvu Imana izakoresha ibyago kugira ngo bayigarukire. Icyambere yababwiye ko bakurikije ibyo imitima yabo irarikiye, icya kabiri bononnye imibiri yabo bakoresheje ibiteye isoni, icya gatatu baguraniye ukuri ku Imana gukurikiza ibinyoma, icyakane baramya cyangwa baha agaciro ibyaremwe n'abantu, icya gatanu banze kumenya Imana, icya gatandatu imitima yabo yabaye akahebwe, icya karindwi buzuye gukiranirwa kose, icya munani bashima abakora ibibi.

Ibi byose babikoze bazi neza ko abakora ibisa bityo bakwiriye gupfa. Akenshi, Ibyago byose biza mu gihugu, biza ku nyokomuntu biba ari nk'ubutabera butanzwe mu gukoresha amahitamo k'ihame ntavogerwa ku nyokomuntu.

Urinzwenayo Mike



Source : https://agakiza.org/Kuki-Imana-ireka-ibibi-bikatugeraho.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)