Lady Gaga na Jennifer Lopez bazaririmba mu birori byo kurahiza Joe Biden #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Lady Gaga na Jennifer Lopez biteganyijwe ko bazaririmba mu mihango yo kurahiza umukuru w'igihugu mushya muri Amerika, Joe Biden.

Lady Gaga niwe uzaririmba indirimbo y'igihugu muri uyu muhango uzaba kuwa gatatu utaha. Lopez, watangaje ko ashyigikiye Biden umwaka ushize, we azaririmba izindi ndirimbo ku ruhande.

Nyuma y'iyo mihango hazaba igitaramo kiswe 'Celebrating America' kizaca kuri za televiziyo kirimo abahanzi benshi nka Jon Bon Jovi, Demi Lovato, Justin Timberlake n'abandi.

Komite ishinzwe gutegura irahizwa rya Joe Biden ivuga ko bizaba ari 'ukwishimira gutangiza urugendo rushya rwa Amerika ishyize hamwe'.

Mu 2016 Lady Gaga yabonetse mu bukangurambaga bwateguwe na Joe Biden bwo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina, Lopez we umwaka ushize yari mu kiganiro cy'ikoranabuhanga avugana na Joe Biden mu gihe cyo kumwamamaza.

Mu gihe Biden azaba arahira, Washington DC izaba iri mu bihe bidasanzwe nyuma y'imyigaragambyo yabaye ku ngoro y'inteko ishingamategeko tariki 06 z'uku kwezi.

Abasirikare barenga 10,000 bazaba bacunze umutekano mu mujyi mu gihe abandi 5,000 nabo biteguye gutabara igihe cyose.

Abitabira iyo mihango nabo bazaba 'bacye cyane' kubera guhana intera mu kwirinda coronavirus nk'uko ababitegura babitangaza, banasaba abantu kwirinda kuza i Washington kubera ibyo birori.

Perezida Trump ntazagera ahabera iyo mihango nk'uko yabivuze, azaba ariwe perezida wa mbere wa Amerika utagiye mu irahira ry'umusimbuye kuva mu 1869.

    Joe Biden na Kamala Harris tariki 20 z'uku kwezi nibwo bazajya ku butegetsi



Source : https://impanuro.rw/2021/01/15/lady-gaga-na-jennifer-lopez-bazaririmba-mu-birori-byo-kurahiza-joe-biden/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)