Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Madamu Jeannette Kagame, yasabiye Padiri Ubald 'kuruhukira mu mahoro'.
Umuryango Unity Club Intwararumuri, Madamu Jeannette Kagame abereye Umuyobozi na wo wihanganishije umuryango wa Padiri Ubald, watanze umusanzu ukomeye mu rugendo rwo kunga ubumwe n'ubwiyunge hagati y'Abanyarwanda.
Mu butumwa wanyujije kuri Twitter wagize uti 'Umurinzi w'Igihango Padiri Ubald Rugirangoga, yahawe Ishimwe ry'Ubumwe n'Umuyobozi Mukuru wa Unity Club, @FirstLadyRwanda kubera gahunda yatangije y'Isanamitima n'Ubwiyunge muri Paruwasi ya Mushaka. Iyo gahunda yeze imbuto mu gihugu hose. Imana imwakire mu ntore zayo.''
Umurinzi w'Igihango Padiri Ubald RUGIRANGOGA, yahawe Ishimwe ry'Ubumwe n'Umuyobozi Mukuru wa Unity Club, @FirstLadyRwanda kubera gahunda yatangije y'Isanamitima n'Ubwiyunge muri Paroisse ya Mushaka. Iyo gahunda yeze imbuto mu gihugu hose.
Imana imwakire mu ntore zayo. pic.twitter.com/f7DmeHC0GD
â" Unity Club (@UnityClubRw) January 8, 2021
Padiri Rugirangoga Ubald yatangirije ibikorwa by'isanamitima n'ubwiyunge muri Paruwasi Gatolika ya Mushaka yo mu Karere ka Rusizi.
Mu 2013, ubwo iyi paruwasi yizihizaga Yubile y'imyaka 50, Madamu Jeannette Kagame yitabiriye ibi birori ndetse ashimira Padiri Ubald Rugirangoga watangije gahunda yo kunga Abanyarwanda amusaba gukomeza iyi nzira ndetse anasaba abakuru gutoza uyu muco abana bakiri bato.
Icyo gihe kandi Madamu Jeannette Kagame yavuze ko kuba ibikorwa by'Imana babijyanisha n'iby'iterambere ari ibyo gushimwa kuko 'roho nzima itura mu mubiri muzima'.
Yabashimiye uruhare bakomeje kugira mu kubanisha Abanyarwanda babatoza umuco wo kumva ko bahemutse ari ibyo gushima.
Paruwasi ya Mushaka izwiho kuba yaratangije ibikorwa byo kunga Abanyarwanda bahemukiye bagenzi babo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho abakoze Jenoside bagiye basaba imbabazi abo bahemukiye.
Iki gikorwa cyatangijwe na Padiri Ubald Rugirangoga nyuma yo gutekereza uko Abanyarwanda bahemukiranye bazongera guhurira muri Kiliziya no mu midugudu yabo ngo byari bigoranye cyane aho abahemukiye bagenzi babo bagiraga isoni zo kwegera bagenzi babo abahemukiwe nabo bakanga kubegera kuko ngo batababonagamo ubumuntu.
Ni muri urwo rwego Padiri Rugirangoga Ubald yafashe ingamba zo kwegeranya abahemukiwe n'ababahemukiye aho yagendaga abigisha agaciro ka kimuntu agerageza kubahuza abinyujije mu nzira zo kubabarirana kugira ngo Abanyarwanda bongere bahure basabane kandi bikaba biri kugenda bigerwaho mu buryo bushimishije.
Muri iyi nzira ngo ntibyari byoroshye kuko hari abantu bamwe mu bahemutse batagaragazaga neza ibyo bakoze gusa iyi gahunda ngo yatumye abakirisitu ba Paruwasi ya Mushaka bongera kurebana neza.
Mu mwaka wa 2015 Padiri Ubald yagizwe Umurinzi w'Igihango kubera uruhare yagize mu gutangiza gahunda y'Ubumwe n'Ubwiyunge muri Paruwasi ya Mushaka, ikaba yarabyaye imbuto nyinshi mu baturage ndetse inarenga imbibi igera no mu zindi.
Mu Ugushyingo 2019, ubwo yari mu Ihuriro rigamije kurebera hamwe uruhare rwa Kiliziya Gatolika mu kubaka ubumwe n'ubwiyunge bw'Abanyarwanda, Padiri Ubald yavuze ko muri urwo rugendo, ari ngombwa gutanga imbabazi kuko bikomoka kuri Yezu Kirisitu wazitangiye ku musaraba.
Ati 'Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, abantu twisanze dukingiranye. Urufunguzo rw'uwarokotse Jenoside rufitwe n'uwamukoreye iriya Jenoside igihe amubwiye ngo ngusabye imbabazi; urufunguzo rufungurira uwakoze Jenoside narwo rufitwe n'uwarokotse Jenoside igihe amuhaye imbabazi.'
'Igihe udahuje abantu, ibyo uzakora byose, ushobora kubabeshya ukabagurira ibintu ukagira ute, ariko badahuye ngo baganire, bakingurirane, ntibishoboka, ntuzapfa ushoboye kunga abantu.'
Yakomeje avuga ko iyo utanze imbabazi, zigomba guherekezwa n'impuhwe kuko ari byo byamufashije guhuza n'abantu bagiye bakorana mu bikorwa byo komora ibikomere by'umutima muri Paruwasi ya Mushaka muri Diyosezi ya Cyangungu. Ni ibikorwa byari bigamije guhuza abakoze Jenoside n'abayirokotse, bakongera kunga ubumwe.
Mu 2019, Padiri Ubald yanditse igitabo kivuga ku bumwe n'ubwiyunge cyitwa 'Forgiveness Makes You Free' kigamije gufasha Abanyarwanda gukomeza urugendo rwo kwiyunga.
Indi nkuru wasoma: Padiri Ubald Rugirangoga yitabye Imana