Manzi Thierry ntazakina umukino wa Guinea #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Myugariro w'umunyarwanda, Manzi Thierry ntabwo ari mu bakinnyi bazifashishwa n'umutoza Mashami Vincent ku munsi w'ejo mu mukino wa Guinea Conakry wa ¼ cya CHAN 2020 irimo kubera muri Cameroun, ni nyuma y'ikibazo yagiriye ku mukino wa Togo.

Ku wa Kabiri tariki ya 26 Mutarama 2021, u Rwanda rwakinnye na Togo umukino usoza itsinda C muri CHAN 2020 irimo kubera muri Cameroun.

Ni umukino utaragendekeye neza myugariro Manzi Thierry wari wafashije Amavubi mu mikino banganyijemo na Uganda n'uwa Maroc yose ubusa ku busa.

Ku munota wa 7 w'umukino gusa, Manzi Thierry yaje kugira ikibazo ava mu kibuga bigaragara ko ameze nabi aho yahumekaga nabi, abaganga b'ikipe y'igihugu bagaragaye barimo kumwitaho munsi gato y'imbavu ku ruhande rw'iburyo.

Uyu mukinnyi waryamye hasi nta muntu umukozeho, ni ingaruka z'ikibazo yagiriye ku mukino wa Maroc wabaye tariki ya 22 Mutarama 2021.

Iki kibazo kikaba cyarakomeje anyuzwa mu cyumwa basanga hari inyama yagize ikibazo, yatangiye imyitozo ku munsi w'ejo hashize ariko ntyikoranye n'abandi imyitozo aho yakoze wenyine anambaye inkweto zisanzwe.

Amakuru avuga ko uyu mukinnyi atari mu bakinnyi Mashami Vincent azifashisha kuri uyu mukino uzaba ku isaha ya saa tatu z'ijoro za Kigali mu Rwanda.

Undi mukinnyi ushidikanywaho ni Iradukunda Jean Bertrand wagiriye ikibazo mu myitozo yitegura Togo, yatangiye imyitozo ariko na we ntabwo aramera neza.

Manzi Thierry ntazakina umukino w'ejo



Source : http://isimbi.rw/siporo/manzi-thierry-ntazakina-umukino-wa-guinea

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)