Umutoza w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Mashami Vincent avuga ko gutsinda Uganda byongeye umutoza Jonathan McKinstry ari ibintu yifuza cyane.
Umutoza Mashami Vincent yakoranye na Jonathan McKinstry amwungirije mu ikipe y'igihugu 2015 ariko mbere gato y'irushanwa rya CHAN 2016, McKinstry yaje kumusezerera amushinja kumuvangira ahitamo gukorana na Jimmy Mulisa.
Aba batoza bakaba bagiye guhurira mu mukino ufungura itsinda C bose ari abatoza bakuru.
Mashami Vincent mbere y'umukino akaba avuga ko niba hari ikipe yifuza gutsinda ari Uganda agatsinda n'uwahoze ari umukoresha we.
Ati'uzaba ari umukino udasanzwe mpura n'uwari umukoresha wanjye utuzi kandi natwe turamuzi. Ni umukino hagati y'abaturanyi turubahana.'
Mashami Vincent akaba yavuze ko yabwiye abakinnyi ko bagomba gutsinda uyu mukino kuko ari rwo rufunguzo rwo kugera kure muri ri rushanwa.
Ati'nabawiye abakinnyi ko gutsinda uyu mukino biri butume tugera kure hashoboka muri iri rushanwa.'
Amavubi arakina na Uganda saa 21h 00' z'i Kigali mu Rwanda, undi mukino wo mu itsinda C ni uwo Togo iri bukine na Maroc saa 18h00'.