Umutoza Mukuru w'Ikipe y'Igihugu 'Amavubi', Mashami Vincent, yamaze gusezerera abakinnyi 3 asigarana 30 mu mwiherero bazakina igikombe cy'Afurika cy'abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2021) izabera muri Cameroun.
Iki gikombe kizabera muri Cameroun kizatangira tariki ya 16 Mutarama kugeza ku wa 7 Gashyantare 2021.
Mu rwego rwo kwitegura iki gikombe Mashami yari yahamagaye abakinnyi 33 bari mu mwiherero bakora imyitozo.
Mu gihe habura iminsi 5 ngo berekeze muri iki gihugu cya Cameroun, Mashami yamaze gusezerera abakinnyi 3 asigarana 30 ari nabo azahagurukana mu Rwanda tariki ya 13 Mutarama 2021.
Mu bakinnyi basezerewe harimo semababa wa Police FC, Sibomana Patrick Papy utaragaruka mu bihe bye kuva atandukanye na Yanga yo muri Tanzania.
Rutahizamu wa Musanze FC, Twizerimana Onesme na we umutoza Mashami yafashe umwanzuro wo kumusiga ni mu gihe na myugariro wa Kiyovu Sports, Serumogo Ally na we yasigaye.
Amavubi agiye gukina iri rushanwa ku nshuro ya kane(2011, 2016, 2018 n'iyi nshuro) ari mu itsinda C hamwe na Maroc, Togo na Uganda. mukino wa mbere azawukina na Uganda tariki ya 18 Mutarama 2021.
Abakinnyi 30 b' u Rwanda bazakina CHAN 2021:
Abanyezamu: Kimenyi Yves (Kiyovu Sports), Ndayishimiye Eric 'Bakame' (AS Kigali), Kwizera Olivier (Rayon Sports) na Rwabugiri Umar (APR FC).
Ba myugariro: Manzi Thierry (APR FC), Mutsinzi Ange (APR FC), Rugwiro Hervé (Rayon Sports), Nsabimana Aimable (Police FC), Fitina Omborenga (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Rutanga Eric (Police FC), Niyomugabo Claude (APR FC) na Usengimana Faustin (Police FC) na Bayisenge Emery (AS Kigali).
Abakina hagati: Niyonzima Olivier 'Seif' (APR FC), Ngendahimana Eric (Kiyovu Sports), Twizeyimana Martin Fabrice (Police FC), Nsabimana Eric (AS Kigali), Ruboneka Jean Bosco (APR FC), Manishimwe Djabel (APR FC), Nshuti Dominique Savio (Police FC) na Kalisa Rachid (AS Kigali).
Ba rutahizamu: Byiringiro Lague (APR FC), Sugira Ernest (Rayon Sports), Usengimana Danny (APR FC), Iradukunda Bertrand (Gasogi United), Iyabivuze Osée (Police FC), Mico Justin (Police FC), Tuyisenge Jacques (APR FC)na Hakizimana Muhadjiri (AS Kigali).
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mashami-yasezereye-3-mu-mwiherero-asigarana-30-bazakina-chan