Mayibobo wavuyemo umusirimu: Muchoma yasohoye... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muchoma ni umwe mu bahanzi banyuze mu buzima bugoye bari mu muziki. Yisangije inkuru yo kuba yarakuriye mu mihanda yo muri Rubavu n'i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC ashakisha ibyo kurya ku muhanda.

Amashusho y'ubuzima yanyuzemo akiri mayibobo akunze kugaruka mu ntekerezo ze. Yavuye mu Rwanda mu 2004 ajya muri Amerika agaruka yarabaye umusore wihagazeho ku mufuko mu 2017.

Yabaye mayibobo mu Rwanda akomereza muri Uganda ndetse no muri Kenya aho yavuye yerekeza muri Leta zunze ubumwe za Amerika abifashijwemo n'umuryango wamwishimiye umufasha kubona ibyangombwa.

Uyu muhanzi yafashe icyemezo cyo kuyoboka umuhanda kuko yabonaga mu muryango we rukinga babiri. Icyo gihe yigaga mu mwaka wa Gatatu w'amashuri abanza, ashyira hasi ikayi n'ikaramu ajya gutegera amaboko umuhisi n'umugenzi.

Aho yari hose yakoze aharanira gukura mu bukene umuryango we, kuzibona umunsi umwe kuri Televiziyo zikomeye bikarenga akaba Perezida w'Igihugu n'ubwo inzozi zayoyotse kubera amashuri macye.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'ABIMITWE3' Y'UMUHANZI MUCHOMA IRI KURI ALBUM YE

Agahinda ke yagatuye ikayi n'ikaramu yisunga indangaruramajwi aririmba ko 'Imana igira neza' kuko yamukuye ku cyavu. Uyu musore w'imyaka 29 y'amavuko wanyuze mu buzima bw'urusobe, avuga ko ibyo agezeho muri iki gihe yabibonaga nk'inzozi.

Yabwiye INYARWANDA, ko yinjiye mu muziki kugira ngo yimare agahinda anagaragarize abana bo ku muhanda, ko igihe kizagera Imana igaca inzira.

Mu bihe bitandukanye, uyu muhanzi yasohoye indirimbo zitandukanye zakunzwe mu buryo butandukanye. Avuga ko bitewe n'uko atigeze abona umwanya wo kuzishyira ku murongo atazikubiye kuri Album nk'uko yabigenje kuzo yasohoye muri iki gihe ari mu Rwanda.

Yavuze ko indirimbo esheshatu yakubiye kuri Album ye ya mbere, ziranga urugendo rwe amaze mu muziki, ikagurira icyizere abana bo ku mahanga ndetse ikagaragaza ko yabashije kurotora inzozi zo gukorana n'umuhanzi The Ben.

Muchoma yagize ati 'Naricaye ndareba ndatekereza ndavuga nti 'hajya buriya umuntu umeze nkanjye bibaye ngombwa ko nsohora Album uhhh! Noneho mpita nireba mu myaka yashize cyane ndi 'Mayibobo' ndi ku muhanda. Ibi bintu byari nk'inzozi ntabwo nabitekerezaga ko nshobora kuba umuntu ngana gutya w'umugabo, nkaba nagera ku kintu cyanjye cyo kuvuga ngo reka nkore Album,'

Uyu muhanzi avuga ko yabanje gutekereza kwita iyi Album 'Mayibobo yaje kuvamo umunyabigwi' mu rwego rwo guha icyizere abana bo ku mihanda, ko nabo ejo buzacya. Ariko agorwa n'uko byari kuba ari amagambo menshi kuri 'affiche' yayo.

Ati 'Iyi Album yanayituye abana bose bo ku muhanda. Mbereka ko wa musore wo ku muhanda yaje kuvamo icyamamare agakora Album. Nayitura abantu bose bari mu buzima bukakaye cyane, bumva ko ibintu byose ari inzozi batabigeraho.'

Uyu muhanzi yavuze ko iyi Album yatumye yiyumva nk'umunyabigwi mu bahanzi bakora bahozaho mu bikorwa bitandukanye. Ni intambwe ishimishije avuga ko agezeho, kandi ko atazatezuka mu murongo yihaye wo gukora umuziki.

Album ye ya mbere iriho indirimbo esheshatu zirimo 'Pikipiki', 'Hanyanyaza', 'Abimitwe', 'Maliza' yakoranye na B-Threy. 'Nikibazo', 'Umutoso' yahuriyemo na The Ben ndetse na 'Mbe Mucoma' aherutse gusohora.

Umuhanzi Muchoma yasohoye Album ye ya mbere yise 'Mayibobo' yatuye abana bo ku muhanda

Muchoma yavuze ko akiri mu buzima bwo ku muhanda nta cyizere cy'ubuzima yari afite

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'UMUTOSO' MUCHOMA YAKORANYE NA THE BEN

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102189/mayibobo-wavuyemo-umusirimu-muchoma-yasohoye-album-ya-mbere-yatuye-abana-bo-ku-muhanda-vid-102189.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)