Menya byinshi kuri Silas wamenyekanye mu ndirimbo 'Ibya Yesu ni ku murongo' #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku bantu bakunda gukurikira umuziki uhimbaza Imana, bazi indirimbo ivuga ngo 'Ibya Yesu ni ku murongo' ya Silas Nzabahayo. Iyi ndirimbo yarakunzwe cyane mu biterane n'ibitaramo Silas yayiririmbyemo ndetse isubizamo abantu ibyiringiro byo kwihangana no gukomeza gutegereza isaha yo gukora kw'Imana badatshutse ngo bave mu masezerano.

Silas yatangiye umuziki mu mwaka w'1996 ariko yinjira bwa mbere muri studio mu mwaka wa 2010. Mu mwaka wa 2015 ni bwo yatangiye kumenyekana. Kuva atangiye umuziki, amaze gukora indirimbo 25, ariko izo yashyize hanze ni 14, ibisobanuye ko afite indirimbo 11 zikiri muri studio, akaba yiteguye kuzishyira hanze mu minsi iri imbere.

Silas Nzabahayo w'imyaka 43 y'amavuko ni umugabo wubatse, ufite umugore umwe n'abana batandatu. Avuga ko ari mukuru rwose, ati "Ndi mukuru, ndi muzehe". Uyu mugabo uri mu bahanzi ba Gospel bakunzwe cyane muri iyi minsi, yabaye igihe kinini i Rukomo mu karere ka Nyagatare mu Ntara y'Iburasirazuba, ariko muri iyi minsi atuye mu karere ka Bugesera, naho ni mu Ntara y'Iburasirazuba.Ni umukristo mu Itorero rya ADEPR.

Indirimbo abantu benshi bamuziho ni iyitwa 'Ibya Yesu ni ku murongo'. Yavuze ko yayanditse mu 2014 ariko yatangiye kwamamara mu mwaka wa 2015. Ubwo yayandikaga ntabwo yari azi ko izamamara ngo igere ku rwego iriho ubu dore ko abantu banayimwitiriye, ubu aho anyuze hose bamwita 'Ibya Yesu ni ku murongo'. Yavuze ko yatunguwe cyane no kubona iyi ndirimbo yamamara mu buryo bukomeye.

Ati:"Nta n'ubwo nayihimbye nzi ko abantu bazayumva bikagenda kuriya cyangwa se ikagera kuri uri rwego igezeho. Ni ibintu byantunguye, gusa Umwuka w'Imana yari yampaye ariya magambo, kuyandika kuriya, kuba yarakunzwe bikanamviramo kwitwa 'Ibya Yesu ni ku murongo' aho nyuze hose, ntabwo ibyo ngibyo nari mbyiteze.

Silsa Nzabahayo umuhanzi w'indirimbo zihimbaza Imana

Zimwe mu ndirimbo amaze gukora ziri kuri album ye ya mbere yise 'Ibya Yesu ni ku murongo', harimo; Agakiza, Ejo, Gukiranuka, Irabemeje, Ni ku murongo (benshi bazi nka Ibya Yesu ni ku murongo), Yesu ni mwiza, Yesu ni umugabo, n'izindi. Muri izi ndirimbo zose, iyamamaye cyane ni 'Ibya Yesu ni ku murongo' yanditse yisunze icyanditswe kiri muri Mariko 6:39-44 havuga inkuru y'igihe Yesu yahazaga abantu ibihumbi bitanu.

Silas yavuze ko icyo gihe Yesu yagaburiye aba bantu 5,000 ari uko babanje kujya ku murongo, ati "Kandi iyo usomye neza ubisangamo. Itsinda rimwe ryabaga ririho abantu 100, irindi ririho 50, batyo batyo, kandi barariye barahaga, basagura intonga 12. Ubwo rero ni cyo cyatumye ndirimba iriya ndirimbo. Iriya ndirimbo nayikuyemo hariya, ariko nyisanisha n'ubuzima bw'abantu bwa buri munsi mu buryo bwo gusenga".

uw'inyuma, urava mu murongo kuzawugarukamo bizakurushya. Ako gahinda arakarora, ayo marira arayabona, iyo mitwaro yawe arayizi, ariko ibya Yesu bigira igihe, komera, uhore utuze. N'ubwo warira ugahogora ntibyamubuza gukurikiza nimero, ishavu ryawe n'umubabaro ntibyamubuza gukurikiza nimero, niba uri uwa 800 ntiyakugeraho mbere y'uwa 4, niba uri uw'1000 ntiwaza mbete ya 100.

Niba ushaka kumva indirimbo "Ibya Yesu ni ku murongo" ya Silas Nzabahayo, kanda hano:

source: inyarwanda.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Menya-byinshi-kuri-Silas-wamenyekanye-mu-ndirimbo-Ibya-Yesu-ni-ku-murongo.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)