Menya ibyo Umukobwa urengeje imyaka irenze 25 akwiye kurangwamo aho guhangayikira ahazaza! #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Munsi y'imyaka 20 ni igihe umuntu aba yuzuyemo uguhuzagurika n'amateka asekeje aranga abato. Iyo agenda yegereza imyaka 30, aba atangiye kubona ibintu mu buryo butandukanye n'ubwo yayibonagamo mbere.

Ni ibintu bitangaje kuba umuntu yakwinjira mu myaka 25 cyangwa 30 yitwara nk'uko yitwaraga mbere mu myaka ya za 20.

Inkuru Impanuro.rw ikesha El Crema igaragaza ibintu 10 umukobwa urengeje imyaka 25 aba agomba kumenya kugira ngo imyitwarire ye itandukane n'iyo mu bwana.


1. Kutita ku byo abantu bavuga

Umuntu uri gukura ntabwo atakaza umwanya mu byo abantu bamuvugaho ahubwo yiga kuba uwo agomba kuba we. Iyo ubaho uko ugomba kubaho nibwo ubuzima buba bwiza kurenza kwita ku byo abantu bakuvuga ngo ukunde ubashimishe.

2. Kutihutira gushaka umugabo

Kuri iyi myaka usanga abakobwa bose baba bafite ibitekerezo byo kubaka urugo kuko babona abandi bagenzi babo nabo barimo kubikora.

Ugomba gushaka kuko wumva ugejeje igihe muri wowe kandi wabonye uwo umutima wawe wifuza atari uko wumva ugiye gukora nk'ibyo abandi bakora kandi utarabona umuntu ukubereye.

3. Ntabwo uba ukwiye kujya mu rukundo rwo kwikinira

Igihe umuntu akiri mu myaka mito kuba yaba ari mu rukundo n'umuntu badafitanye gahunda yo kuzambana ahubwo ari ukugira ngo abe afite umukunzi baganira, basohokana cyangwa bagirana ibihe byiza nta cyo bitwaye.

Kuri iyi myaka rero irenze 25 ni byiza ko wabanza ugashishoza, wasanga urukundo werekezamo nta gahunda yarwo, ukabivamo utaratakaza umwanya wawe.

4. Kumva ko utabereyeho kunezeza buri wese

Ntabwo umuntu yanezeza buri wese muri sosiyete ariko igihe cyose ufashe umwanzuro kandi ukumva ko ukubereye ntabwo ari ngombwa ko utanga ibisobanuro ngo abantu bumve ko uri mu kuri.

5. Kurekana n'inshuti mbi zitaguteza imbere

Iyo umuntu akiri muto hari ubwo aba yibaza uko byagenda aramutse arekanye n'inshuti ze (ikigare) ariko uko ukura uba ugomba gufata imyanzuro yo kudakomezanya n'izo nshuti mbi.

6. Kwiga kubabarira

Ntushobora kubohoka igihe cyose utababarira. Ushobora kuba warahuye n'ibikubabaza mu buzima busanzwe no mu rukundo ariko ntabwo wakira ibyo bikomere igihe utababarira.

Kugira ngo ubeho uri umuntu unezerewe ni uko wababarira abakubabaje bose.

7. Kugira umuco wo gufasha

Nta kintu cyiza kibaho nko kuba wabaho ufite abandi uha ibyishimo, igihe cyose witoje kubaho utanga biguha ibyishimo mu buzima bwawe kuko ubona n'abandi bishimye wabigizemo uruhare.

8. Kugira umuco wo kuzigama

Kugira umuco wo kuzigama ni ibintu by'ingenzi mu buzima cyane cyane iyo urengeje imyaka 25 kuko uba urimo gukura.

Ni byiza ko ugira umuco wo kuzigama kuko ntabwo uba uzi uko ejo bizagenda, uko buzacya byifashe kandi udafite n'undi wazitabaza.

9. Kutigereranya n'abandi

Ugomba gukunda uwo uriwe, ugakunda uko ubayeho ntuhore wigereranya n'abandi.

Iyo uhora wigereranya n'abandi usanga bigusubiza inyuma bikakwambura ibyishimo kuko buri gihe uzasanga harimo abakuruta mu bushobozi no mu bwiza. Wikwifuza kuba uwo utariwe.

10. Urukundo ntabwo ari ukuba nyamwigendaho

Ugomba kumenya ko mu rukundo hari ibyo uba wifuza ku mukunzi wawe kandi nawe hari ibyo aba akwifuzaho.Ni ngombwa ko utaba nyamwigendaho nawe ntabe nyamwigendaho kugira ngo muhurize hagati

[email protected]



Source : https://impanuro.rw/2021/01/31/menya-ibyo-umukobwa-urengeje-imyaka-irenze-25-akwiye-kurangwamo-aho-guhangayikira-ahazaza/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)