'Nyobora'  ni indirimbo nshya y'umuhanzi w'umuhanga 'Uwiragiye Gustave'; akaba ari umusore wo mu mujyi wa huye, ufite ubutumwa bwiza bwerekeye ku Mana, yifuza ko bwagera kuri bose. Iyi ndirimbo yageze hanze  kuri uyu wa 16 Mutarama 2021.
Mu buzima bwa buri munsi, abantu bahura n'inzitizi zibintu bibi bitandukanye cyanecyane muri cya gihe wifuzaga gukora ibyiza, nyamara ugasanga inzira zanze gufunguka ahubwo ibibi bigashaka kukwigarurira. Aha niho Gustave yakuye igitekerezo cyo gukora indirimbo akayita 'Nyobora'.Â
Yagize ati ' Ni indirimbo ivuga ngo nyobora Mana nyobora inzira nkwiriye gucamo, ngerageza gukora ibyiza ibibi bikantanga imbere.' Avuga ko yishimiye kuyishyira hanze nyuma y'igihe kinini yarayiteguye ariko birangira abonye ubushobozi muri uyu mwaka.
Â
Uwiragiye Gustave avuga ko umuziki we ugiye kwibanda ku kuramya no guhimbaza Imana, kandi ko, atagambiriye amaronko ahubwo ari ugusakaza ubutumwa bwamamaza Imana.
Ati 'Nje mu muziki wo kuramya no guhimbaza imana, ntabwo nje muri ba bandi bashakamo inyungu ku giti cyabo, kuko abenshi baza mu muziki bakurikiye inyungu, amafaranga; ngewe icyonshaka ni ukugira ngo ubutumwa bwange bwamamare bugere kuri buri wese.' Avuga ko icyo ashaka ari uko ubutumwa bwe bwibutsa abantu kwihana bakava ku rwego rubi bakajya aho imana yifuza kubabona bari.
Â
Nubwo akorera umuziki we mu mujyi wa huye, Gustave avuga ko atifuza ko wagarukira mu karere ka huye, ahubwo, gahunda ni ukwamamaza ubutumwa bwiza bukagera kuri bose; mu gihugu ndetse nabandi batandukanye ku isi yose.
Uwiragiye Gustave, iyi ni indirimbo ye yambere ashyize hanze, ariko avuga ko afite nyinshi yanditse zigikeneye gutunganywa akabona kuzishyira hanze. Avuga ko ubundi umuziki ari ibintu bimurimo kuko ngo yabitangiye kera akiri muto mu ma korari, ariko kubera ishuri ndetse n'ubushobozi buke akabigenza gake ariko ubu yiyemeje kwamamaza ubutumwabwiza abinyujije mu ndirimbo nkuko imana yamuhaye impano yo kuririmba.
Kugeza ubungubu indirimbo ukeneye kuyumva wayisanga kurukuta rwe rwa Youtube rwitwa 'UWIHOREYE Gustave', ukandika mu ishakiro indirimbo ye yitwa 'Nyobora by Gustave' maze nawe ukiyumvira ubutumwa bwiza bwubaka roho yawe.
Kanda hano urebe indirimbo nshya ya Gustave yise Nyobora
Â
Source : https://impanuro.rw/2021/01/16/menya-ubutumwa-bwiza-gustave-umuhanzi-ufite-impano-yakugeneye/