Ababyeyi b'umuntu baba bakomeye mu buzima bakwiye kubahwa no kwitabwaho ariko iyo ufite uwo mwashakanye biba bikwiye ko umuha umwanya wa mbere kurusha abandi bose. Mu miryango imwe n'imwe y'abashakanye usanga baba bahanganye n'ikibazo cyo kuba umwe mu bashakanye ashaka kubahiriza amabwiriza ahawe n'abo mu muryango kurusha uko yakumvikana n'uwo bashakanye.
Ibi bikunze guteza ikibazo cyane ku buryo imiryango imwe isenyuka burundu iyo bidakemutse hakiri kare.Dore ingaruka ziterwa no gukundwakaza ababyeyi ukirengagiza uwo mwashakanye:
1.Uba uri gushyira intera hagati yanyu
Mu buzima bw'abashakanye babanye neza baba bagomba gufashanya bya hafi no gukomezanya mu bihe bibi. Iyo utangiye kujya ugira ikibazo ukagir aundi uganyira mbere yo kuganyira uwo mwashakanye, wager aintera ugeraho ukumva ko hari undo wo kwishimir aiyo ntera wateye mbere y'uwo mwashakanye, icyo gihe uba utangiye kumushyira ku ruhande no kumubwira ko utakimukeneye mu buzima bwawe.
2.Byerekana ko urugo rwawe rudakomeye
Urugo rukomeye ni urwo umugabo n'umugore bajya inama ubwabo, bakumvikana kandi buri umwe agashyira undi imbere aho kugira undi ahashyira. Urugero ushobora kuba ushaka gufasha barumuna bawe ariko uwo mwashakanye atabimenye uguhitamo kujya usahura urugo ukabyumvikanaho nabo mu muryango wawe ko bazabigira ibanga mukaba mubiziranyeho mwenyine, icyo gihe nabo babona ko urugo rwawe rudakomeye ndetse igihe cyose bashatse kurusenya bakaba babikora.
3.Byereka uwo mwashakanye ko utamwubaha
Iyo uwo mwashakanye azi neza ko iyo hari igtekerezo giturutse mu bagize umuryango wawe icyumva vuba kurusha uko mwajya inama, icyo gihe nawe agaera aho akumva ko utamwubaha ko umusuzuguza abo mu muryango wawe. Kandi koko iyo abo mu muryango wawe ubamenyereje ko uwo mwashakanye afite agaciro kari hasi yabo nabo baramwubahuka bakamufata uko bishakiye.
4.Bitera kudasenyera umugozi umwe n'uwo mwashakanye
Ababyeyi bawe cyangwa se abavandimwe bawe bafite ubuzima bwabo bwite nawe ufite ubwawe n'uwo mwashakanye. Iyo ushatse kubivanga rero usanga uba utagihuza n'uwo mwashakanye ngo mutahirize umugozi umwe. Ababyeyi bawe bashobora kukugisha inama, wabafasha nabo bakagufasha ariko ugomba gushyiraho aho bigomba kugarukira igihe ubona ko byakwangiza umubano wawe n'uwo mwashakanye.
Muri make rero birakwiye ko abashakanye bita ku miryango bakamo haba ababyeyi ndetse n'abandi bavandimwe ariko ntibikwiye ko ubarutisha uwo mwashakanye kuko ariwe ukwiye kukuba hafi kurusha abandi bose. Iyo bitagenze gutyo usanga biba intandaro y'amakimbirane hagati y'abashakanye
Â
Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa:http://yegob.rw/dating
Manuka hasi utubwire icyo ubuze mu inkuru kandi wifuzaga kukimenya✍ cga Igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru umaze gusoma. Urakoze🙏
Source : https://yegob.rw/menya-uko-bigenda-iyo-ukundwakaje-ababyeyi-bawe-ukirengagiza-umukunzi-wawe/