Tangawizi mu Cyongereza yitwa 'Ginger', ibamo ibyitwa gingerol, shogaol, zingiberenea, moko atandukanye y'amavitami ndetse ibamo n'amoko atandukanye y'imyunyu ngugu.
Tangawizi ni kimwe mu biribwa umuntu ahekenya akumva mu nkanwa kirashaririye. Abenshi bayihekenya iyo barwaye inkorora kuko yirukana akayi, ariko hari impinduka nziza tangawizi ikora mu mubiri w'umuntu uyiriye mu gihe cy'ukwezi.
1.Kongera abasirikare
Iki gihingwa gifasha umubiri w'umuntu kurema abasirikare bashya bityo agatsinda indwara by'umwihariko iziterwa n'amavirusi.
2.Kugabanya ububabare:
Tangawizi igabanya ububabare ku bantu bakunze kubabara mu ngingo.
3.Mu mihango
Abakobwa cyangwa abagore bakunze guhura n'ikibazo kubabara mu gihe cy'imihango bagirwa inama yo kunywa tangawizi, kuko ari umwe mu miti ikemura icyo kibazo.
4.Igabanya impatwe
Abantu bakunze kugira ikibazo cyo kwituma ibikomeye, bagirwa inama yo kurya tangawizi kuko ikemura iki kibazo.
5.Isesemi irazimira
Urubuga tip and tricks ruvuga ko kurya cyangwa kunywa icyayi kirimo tangawizi buri gitondo, ukabikora mu gihe cy'ukwezi byirukana isesemi. Abantu babyuna isesemi by'umwihariko abagore batwite tangawizi yabafasha guhangana n'iki kibazo.
Source : https://yegob.rw/menya-uko-byagenda-uramutse-buri-munsi-uriye-tangawizi-buri-munsi-ukwezi-kose/