Mu kugabanya ingaruka z’imyuka ihumanya ikirere, u Rwanda rwabaye igihugu cya mbere cya Afurika cyashyikirije Loni intego zo kubungabunga ikirere, aho rwiyemeje kugabanya iyo myuka ku kigero cya 38% mu 2030.
Zimwe mu ngamba zizarufasha kubigeraho zirimo kunoza uburyo bwo gutunganya ingufu, gukoresha inganda neza, gucunga imyanda, ubwikorezi ndetse n’ubuhinzi; bizatuma imyuka ihumanya ikirere igabanukaho toni miliyoni 4,6.
Ziyongeraho ishyirwaho ry’Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije (FONERWA) cyatangijwe muri gahunda yo kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe n’ingaruka zayo.
Iki kigega gikusanya ubushobozi mu buryo bw’imari bufasha igihugu gushyira mu bikorwa politiki y’ibidukikije n’ingamba biganisha ku iterambere rirambye kandi ryihanganira imihindagukire y’ibihe, gushaka no gucunga umutungo ukoreshwa mu gutera inkunga ibikorwa byo kurengera no kubungabunga ibidukikije n’umutungo kamere.
Umuyobozi Mukuru wa FONERWA, Teddy Mugabo Mpinganzima, yabwiye IGIHE ko mu myaka icyenda iki kigega kimaze cyashyigikiye byihariye gahunda y’u Rwanda mu kubungabunga ibidukikije.
Yagize ati “Mu by’ukuri hari umusanzu ukomeye nka FONERWA twahaye igihugu mu bijyanye no gushyigikira gahunda n’intego cyihaye yo kubaka ubukungu burambye kandi butangiza ibidukikije ndetse bubasha guhangana n’imihindagurikire y’ibihe n’ingaruka zayo.’’
“Kugeza ubu twabashije gukusanya inkunga ingana na miliyoni 188 z’amadorali ya Amerika, akabakaba miliyari 186 Frw. Ayo mafaranga yose yagize uruhare rukomeye mu gutera inkunga imishinga irenga 40 itandukanye yaba iyashyizwe mu bikorwa n’inzego za Leta, iz’abikorera ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta.’’
Kuva mu myaka icyenda ishize FONERWA yateye inkunga imishinga 44 itandukanye.
Mugabo avuga ko “Mu buryo bw’umutungo, iyo mishinga yashowemo amafaranga y’u Rwanda angana na 35,776,639,729.’’
Iyi mishinga iherereye mu bice bitandukanye by’igihugu ndetse yatanze umusanzu mu kugifasha kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
Irimo uwa Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) wagize uruhare mu gushyiraho politiki n’amabwiriza agenga imicungire y’ibisigazwa bikomoka ku bikoresho by’ikoranabuhanga mu Rwanda (E-waste management) hanubakwa uruganda rutunganya iyo myanda mu Karere ka Bugesera.
Buri mwaka mu Rwanda haboneka ibisigazwa by’ibikoresho by’ikoranabuhanga bigera kuri toni ibihumbi 15, bimwe muri byo biratunganywa bigasubizwa ubuzima, ibindi bigakurwamo ibikoresho bishya.
FONERWA yanafashije mu iyubakwa ry’Umudugudu w’Icyitegerezo wa Rweru ari nawo washingiweho mu kwagura gahunda z’imidugudu y’icyitegererezo mu Rwanda.
Iki kigega kandi cyakusanyije amafaranga yashyizwe mu mishinga itandukanye no kubaka ubushobozi mu nzego na politiki biganisha ku kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagukire y’ibihe n’ingaruka zayo.
Teddy Mugabo ati “Urugero rumwe ni umushinga uri gukorera mu Karere ka Gicumbi watewe inkunga n’Ikigega cyashyizweho n’Umuryango w’Abibumbye mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe n’ingaruka zayo ku Isi (Green Climate Fund) washowemo arenga milliyoni 32$.’’
Uyu wiyongeraho imishinga minini yatewe inkunga irimo uw’itangizwa ry’ikoreshwa rya za moto zikoresha amashanyarazi zizagira uruhare mu kugabanya imyotsi ihumanya ikirere, ishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abantu, inyamaswa, ibihingwa n’ubukungu muri rusange.
Avuga ati “Dufatanyije n’umufatanyabikorwa AMPERSAND, hakozwe moto zikoresha bateri ikoresha ingufu zikomoka ku mashanyarazi. Zimwe muri izo moto zizwi nka electric motos (E-motos) zisigaye zigenda muri Kigali. Icyari kigamijwe rero ni ukwereka abantu ko bishoboka ko twakoresha moto zitagira uruhare mu kwanduza ikirere, bityo tukubaka ubukungu burambye kandi bwubakiye ku bisubizo bihangana n’imihindagukire y’ibihe n’ingaruka zayo.’’
FONERWA yanateye inkunga imishinga irimo uwo kubungabunga icyogogo cy’umugezi wa Nyabarongo; uzasiga habungabunzwe inkengero z’umugezi wa Nyabarongo, hakorwa amaterasi arimo ay’indinganire n’ayikor, gutera ibiti bitandukanye n’imigano mu rwego rwo kurinda ko wangirika kandi harengerwa imibereho y’abantu n’ibinyabuzima bitandukanye.
Mu 2018, FONERWA yahawe igihembo cy’ishimwe gitangwa n’Umuryango w’Abibumbye kikagenerwa indashyikirwa mu gutera inkunga imishinga yo guhangana n’imihindagukire y’ibihe n’ingaruka zayo.
Iki kigega kivuga ko ishimwe nk’iri ryunganira ibikorwa bya Leta y’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga aho ruza mu bihugu biyoboye kandi bashyigikiye gahunda zemejwe n’ibihugu bigize Loni.
source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/miliyari-35-frw-zashowe-mu-mishinga-44-yo-kurengera-ibidukikije-mu-myaka