Uku kwiyongera ku bujura bukoresha ikoranabuhanga ahanini byaturutse ku kwiyongera kw’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu bintu bitandukanye birimo kwishyura, kubitsa no kubikuza.
Imibare ya BNR igaragaza ko hagati ya Mutarama na Nzeri 2020, hagaragaye ibikorwa by’ubujura bukoresha ikoranabuhanga 141, byibiwemo agera kuri miliyoni 371Frw, miliyoni 89Frw zikabasha kugaruzwa mu gihe izindi 280Frw zo zibwe burundu.
Mu mwaka wari wabanje wa 2019 mu mezi nk’aya ho hari hamaze kuguragara ibi bikorwa by’ubujura 102, byibiwemo agera kuri miliyoni 447Frw, agera kuri miliyoni 166Frw abasha kugaruzwa.
Bumwe mu buryo BNR igaragaza bwakoreshejwe mu kwiba aya mafaranga mu 2020 harimo guhamagara no kwandikira umuntu bakamutekera imitwe kugeza atanze imibare y’ibanga n’imyirondoro ishobora gutuma abajura bagera ku habitse amafaranga ye mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Ubundi buryo bukoreshwa ngo ni amayeri yo gukora swap ya Simcard y’umuntu bigize nk’aho bayitaye.
Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’umutekano w’ikoranabuhanga mu Urwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano w’Ikoranabuhanga mu Isakazabumenyi n’Itumanaho (NCSA) Ghislaine Kayigi yabwiye The NewTimes ko uko abantu bagenda bitabira gukoresha ikoranabuhanga bibashyira mu byago byo guhura n’ubujura burikorerwaho, ariko yemeza ko hari ibyakozwe mu rwego rwo kwirinda ubujura nk’ubu.
Kayigi yavuze ko ibigo bitandukanye bikwiye kugira imyumvire yo gushyira imbaraga mu gucunga umutekano w’ikoranabuhanga ryabyo, kuko ari byo bizabifasha gutanga serivisi zabyo mu buryo bwuje umutekano.
Imibare y’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB igaragaza ko ibyaha bikoresha ikoranabuhanga byarushijeho kwiyongera igihe u Rwanda rwari ruri mu bihe bya Guma mu rugo.
Kuva muri Mutarama kugeza muri Werurwe 2020 hibwe miliyoni 25.9Frw mu birego 39 RIB yakiriye, mu mezi atatu yakurikiyeho umubare w’aya mafaranga yibwa wiyongereyeho 72% agera kuri miliyoni 44.6Frw. umubare w’ibi byaha nawo warazamutse uva kuri 39 ugera kuri 89.
source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubujura-bukoresha-ikoranabuhanga-bwarushijeho-gufata-indi-ntera-mu-2020-hibwe