Ibi byatangajwe nyuma yaho mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Mutarama 2021 mu Mudugudu wa Kingara mu Kagari ka Mununu mu Murenge wa Fumbwe mu Karere ka Rwamagana, hagaragaye amafi yororwaga na Koperative y’Urubyiruko ya Hagurukadukore areremba hejuru y’amazi amenshi yapfuye.
Minagri yavuze ko ibyavuye mu bugenzuzi yakoze yasanze ikibazo cy’aya mafi cyatangiye ku wa Kane tariki ya 14 Mutarama 2021 ubwo amafi mu yari muri kareremba yatangiraga kureremba asamira umwuka hejuru. Guhera ku wa Gatandatu tariki ya 16 Mutarama 2021 saa 17h00 amafi yatangiye gupfa. Ku Cyumweru saa 02h00 apfa ari menshi.
Minagri yavuze ko icyatumye aya mafi apfa byatewe no “Kwivangavanga kw’amazi mu kiyaga kwatewe n’imvura imaze iminsi igwa maze amazi akanduzwa n’ibimera byo mu mazi bisanzwe biba mu ndiba y’ikiyaga bikaba byagabanyije umwuka uhumekwa n’amafi. Amaso ya kareremba yazibye kubera urubobi rwo mu mazi n’indi myanda ituruka ku biryo bisigara bagaburira amafi. Ibi byatumye ihinduranya ry’amazi muri kareremba rigabanuka.”
Icyakozwe kugira ngo gupfa kw’amafi bihagarare
Minagri yavuze ko bimwe mu byakozwe kugira ngo amafi ntakomeze gupfa harimo kuba “Kareremba zimuwe zijyanwa ahari ubujyakuzimu bwisumbuyeho (zavuye kuri 6.6m zijyanwa kuri 8.2m). Zanajyanywe ahari imiyaga yihuta ituma ihinduranya ry’amazi muri kareremba ribaho ku buryo bwihuse.”
Mu bindi byakozwe harimo gusukura (koza) za kareremba zigakurwamo urubobi n’indi myanda harimo n’amafi yapfuye, gukurikirana abandi borozi b’amafi baturanye n’ahagaragaye ikibazo mu rwego rwo gukumira ko amafi yongera gupfa, gukurikiza amabwiriza yo gutegura no gusukura za kareremba zasaruwe mbere yo kongera kuziteramo amafi ndetse no gutera abana b’amafi bavuye ahantu hizewe.
Minagri yavuze ko yasanze hamaze gupfa amafi asaga 3700 ku mafi 10 000 yororwa n’iyi koperative bikaba bitandukanye n’ibyavugwaga n’abayobora iyi koperative ko hamaze gupfa arenga 7 000.
Koperative Haguruka Dukore igizwe n’abanyamuryango 18 bose b’urubyiruko yatangiye mu mwaka wa 2017 ikaba isanzwe yororera amafi mu Kiyaga cya Muhazi ikayagurisha hirya no hino mu Rwanda.
Inkuru wasoma: Amayobera ku mafi yororerwaga mu kiyaga cya Muhazi yasanzwe areremba hejuru yapfuye
source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minagri-yavuze-icyatumye-amafi-yororerwaga-mu-kiyaga-cya-muhazi-apfa-inakomoza