Minisitiri Biruta yitabiriye inama yiga ku bibazo bya Centrafrique - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisitiri Biruta yitabiriye iyi nama iri bwigirwemo ibibazo bya politiki n'iby'umutekano muri Centrafrique ahagarariye Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame. Iyi nama yatumijwe na Perezida wa Angola akaba n'Umuyobozi wa ICGLR, João Manuel Gonçalves Lourenço.

Uretse João Manuel Gonçalves Lourenço iyi nama yanitabiriwe n'abandi bakuru b'ibihugu barimo Idriss Déby Itno wa Tchad, Faustin-Archange Touadéra wa Centrafrique na Denis Sassou Nguesso wa Repubulika ya Congo.

Iyi nama iteranye mu gihe muri Centrafrique hakomeje kurangwa ibibazo by'umutekano muke ahanini biturutse ku mitwe y'inyeshyamba ishyigikiye uwahoze ari Perezida w'iki gihugu, François Bozizé.

Mu rwego rwo gushaka uko umutekano wagaruka muri iki gihugu u Rwanda ruherutse kohereza muri iki gihguu abasirikare babarizwa mu mutwe udasanzwe (Special Force) bageze muri iki gihugu basanga abandi rufite mu butumwa bwo kugarura amahoro, Minusca.

Mu ntangiriro z'uku kwezi, Minisitiri Biruta yari aherutse kugirira uruzinduko muri Centrafrique, aho yanabonanye na Perezida Touadéra.

U Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu mu bihugu bifite ingabo nyinshi mu bikorwa by'Umuryango w'Abibumbye bigamije kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA), aho abasirikare n'abapolisi barwo barenga 1389.

Minisitiri Vincent Biruta ari kumwe na Perezida João Manuel Gonçalves Lourenço, Idriss Déby Itno, Faustin-Archange Touadéra na Denis Sassou Nguesso



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-biruta-yitabiriye-inama-yiga-ku-bibazo-bya-centrafrique

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)