Minisitiri Dr. Biruta yahagarariye Perezida Kagame mu nama ya ICGLR #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibihugu bihuriye muri ICGLR birimo Angola, Repubulika y'u Burundi, Repubulika ya Centrafrique, Repubulika ya Congo-Brazzaville, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Repubulika ya Kenya, Repubulika y'u Rwanda, Repubulika ya Sudani, Repubulika ya Sudani y'Epfo, Repubulika y'Ubumwe bwa Tanzania, Repubulika ya Uganda na Repubulika ya Zambia.

Centrafrique nka kimwe mu bihugu by'ibinyamuryango, kuri ubu yugarijwe n'umutekano muke uterwa n'Inyeshyamba zo mu mitwe itandatu ikomeye muri icyo gihugu zihurije hamwe zirimo iza 3R/R3 (Return, Reclamation and Rehabilitation/Retour, Réclamation et Réhabilitation), Anti-Balaka, UPC (Unité pour la paix en Centrafrique), na MPC (Mouvement patriotique pour la Centrafrique).

Bivugwa ko izo nyeshyamba zitizwa umurindi na François Bozizé, wigeze kuba Perezida akaba yarigometse ku butegetsi, kuri ubu akaba yarahigiye guhirika Umukuru w'Igihugu uriho Faustin Archange Touadéra.

Ubuyobozi bw'Ingabo ziri mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye muri Centrafrique (MINUSCA), mu cyumweru gishize bwasabye kongererwa abasirikare n'abapolisi n'ibikoresho kuko hakenewe gukaza ingamba zo gucunga umutekano muri icyo Gihugu.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byohereje abasirikare n'abapolisi muri MINUSCA ndetse runatanga n'ubufasha bwihariye bw'abakomando barenga 300 boherejwe mu rwego rwo gufasha mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri icyo gihugu.

Kugeza ubu abo bakomando bongereye imbaraga ingabo za Centrafrique (Forces armées centrafricaines/FACA) bagoboka n'abari mu Butumwa bwa Loni mu buryo budasubirwaho; bafasha no mu kugarura umutekano mu Murwa Mukuru wa Bangui aho abaturage bakomeje ibikorwa byabo batikanga ibitero bya CPC



Source : https://www.imirasire.rw/?Minisitiri-Dr-Biruta-yahagarariye-Perezida-Kagame-mu-nama-ya-ICGLR

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)