Minisitiri Mpunga yasobanuye impamvu yo guhagarika ubucuruzi saa kumi n'ebyiri n'ingendo hagati y'uturere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Dr Mpunga Tharcisse
Dr Mpunga Tharcisse

Icyo ni kimwe mu byemezo by'Inama y'Abaminisitiri yabaye ku wa Mbere tariki 4 Mutarama 2021, ikaba yari igamije kureba uko Covid-19 ihagaze mu Rwanda n'uko ingamba zo kuyirinda zubahirizwa.

Minisitiri Mpunga asobanura iby'ibyo byemezo, yavuze ko kuba abantu batubahiriza isaha yagenwe yo kuba bageze mu ngo biri mu byongera ubwandu bw'icyo cyorezo ari yo mpamvu ibikorwa by'ubucuruzi byagabanyirijwe amasaha aho kuba Guma mu rugo ya burundu.

Agira ati “Muzi ko ubu guhagarika ingendo bitangira saa mbili ariko ni yo saha usanga abantu bari ku mirongo muri gare, abandi bari mu mihanda ibinyabiziga byirukanka hakaba impanuka. Gufunga ibyo bikorwa rero saa kumi n'ebyiri biratanga umwanya wo gutuma abo bantu bose badahurira muri gare saa mbili, cyane ko imodoka zitwara 50% bityo bakaguma bacucitse ku mirongo babuze uko bagenda ari na ko banduzanya”.

Ati “Biratuma rero abantu batangira gutaha hakiri kare bityo babone imodoka zibatwara neza nta muvundo kandi harimo kwirinda kuko babasha guhana intera, bityo saa mbili zigere bageze mu ngo kandi ntawe uhuye n'impanuka”.

Minisitiri Mpunga yavuze kandi ku cyemezo cyo guhagarika ingendo hagati y'uturere, no hagati yatwo n'Umujyi wa Kigali, ko bigamije guhagarika ikwirakwira ry'icyorezo, akabivuga ahereye ku bwiyongere bw'abanduye mu mpera z'umwaka ushize.

Ati “Icyorezo cya Covid-19 mu Rwanda gihagaze nabi cyane, mu kwezi gushize imibare y'abandura yarazamutse cyane kugeza n'aho tugira abandura hafi 200 ku munsi ariko n'abapfa biyongera, kuko 50% by'abapfuye mu gihugu bagaragaye mu Kuboza 2020. Tugeze rero mu bihe tutigeze tugeramo, abarwayi barimo kuremba hakiri kare bakitaba Imana harimo n'abato”.

Ati “Muri iyi minsi abantu bakomeje kugira ingendo kubera iminsi mikuru bava mu turere bajya mu tundi ari yo mpamvu tubona ubwandu buri mu turere twose tw'igihugu, cyane cyane mu mijyi. Kugabanya ubwandu rero ni uko tugabanya ingendo hagati y'uturere, kuko nka Musanze, Rusizi, Umujyi wa Kigali, Huye, Rubavu n'ahandi hari abarwayi benshi, bakomeje gukwirakwira igihugu ni ko gukwirakwiza indwara, babe bakorere aho bari turebe uko bizaba bimeze mu minsi 14”.

Icyakora uwo muyobozi yasobanuye ko ingendo hagati y'uturere tugize Umujyi wa Kigali zo zikomeza kuko ufatwa nk'agace kamwe aho abantu bahurira kuri byinshi ndetse n'uko ubwandu buhagaze ari kimwe, igikuru ngo ni uko batava muri Kigali ngo bajye gukwirakwiza ubwandu mu tundi turere tw'igihugu.

Ingendo za ngombwa zirimo ahanini kwivuza mu gihe umuntu yahawe ‘transfer' ziremewe, n'umuntu ku giti cye yakwitwarira umurwayi ariko bagasabwa ko baba baripimishije Covid-19.

Abantu barasabwa gukomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda icyo cyorezo, bambara neza agapfukamunwa, bakaraba intoki kenshi, bahana intera, birinda ingendo zitari ngombwa n'ibindi.




source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/minisitiri-mpunga-yasobanuye-impamvu-yo-guhagarika-ubucuruzi-saa-kumi-n-ebyiri-n-ingendo-hagati-y-uturere
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)