Minisitiri Munyangaju yakebuye abitwaza Amavubi bakishora mu bishobora gutuma bandura Covid-19 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuba Abanyarwanda bashobora gutwarwa n’intsinzi y’Amavubi bakarenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 byagaragaye ku wa 26 Mutarama ubwo yatsindaga Togo ibitego 3-2, maze abakunzi bayo bakirara mu mihanda kandi bitemewe.

Uretse gusohoka bitemewe, abakunzi b’Amavubi bagaragaye kandi barenze ku yandi mabwiriza yo kwirinda COVID-19 arimo kwambara agapfukamunwa neza no guhana intera.

Mu kiganiro Minisitiri Munyangaju Aurore Mimosa yagiranye na RBA kuri uyu wa 28 Mutarama, yavuze ko abakunzi b’umupira bakunze kurangwa n’amarangamutima iyo ikipe yabo itsinze ko ariko bitari bikwiye ko bigera ku rwego rwo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Ati “Mu busanzwe Abanyarwanda cyangwa umuntu wese ukunda umupira w’amaguru nk’uko byagaragaye bagira imbamutima, bagira uburyo bishima iyo ikipe yabo yatsinze, aha turi kuvuga uko Amavubi yatsinze abantu benshi rero barishimye ariko noneho barenga no ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

“Nka Minisiteri ako kanya tukimara kubona ko Abanyarwanda bari hanze, basohotse bari kwica amabwiriza icya mbere twakoze ni ukubabwira no kubereka ko koko tutabishyigikiye atari ngombwa ko abantu bishima ngo basohoke mu ngo zabo bajye hanze kutubahiriza amabwiriza ya COVID-19.”

Minisitiri Munyangaju yakomeje avuga ko umukunzi wa siporo wa nyawe arangwa no kugira ikinyabupfura no kubaha amabwiriza ya Leta.

Munyangaju yavuze ko Amavubi agifite urugendo rurerure imbere kandi ko ashobora kurwitwaramo neza, asaba abakunzi bayo kutazongera kurangwa n’imyitwarire yabaranze ubwo yatsindaga uyu mukino uheruka.

Ati “Amavubi aracyafite urugendo, agiye muri kimwe cya kane biranashoboka ko dushobora kugera ku mukino wa nyuma wenda tukazanatahana n’iki gikombe ariko se noneho uko twitwaye niko dushaka gukomeza kwitwara kugeza ku munsi wa nyuma? Abenshi barasohotse mwarabibonye, mwabonye amashusho uko babaga banambaye, bakibagirwa no kwambara kubera amarangamutima yabo […] Usohotse hanze ariko wibagiwe ko ushobora gutahana icyorezo.”

Minisitiri Munyangaje yasabye Abanyarwanda kwitwararika ku buryo intsinzi y’Amavubi itababera icyuho cyo kwandura COVID-19.

Ati “Niyo mpamvu twavuze ko uyu ari umwanya mwiza wo kongera kwinenga no kwibutsa Abanyarwanda ko turi mu bihe bidasanzwe, turi mu bihe by’icyorezo niba tugiye muri kimwe cya kabiri ntabwo ari umwanya wo kugira ngo tujye gukwirakwiza iki cyorezo.”

“Tubigiremo uruhare, tubishyiremo imbaraga nyinshi nk’abakunzi ba siporo twubahe amabwiriza badushyiriraho gutsinda kw’Amavubi ntibibe icyuho cy’uko dukwirakwiza COVID-19 cyangwa se bibe icyuho cyo kutubahiriza amabwiriza.”

Yavuze ko byaba bibabaje mu gihe Abakinnyi b’Amavubi bakwitwara neza ariko bazataha bagasanya umwe mu bagize imuryango yabo n’inshuti yaranduye iki cyorezo biturutse ku kwitwara neza kwabo.

Ikipe y’Igihugu Amavubi niyo yonyine yo mu karere yabashije kugera muri kimwe cya kane mu mikino Nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2020). Ku Cyumweru biteganyijwe ko izahura n’iya Guinea.

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yasabye Abanyarwanda kutirara ngo Amavubi ababere intandaro yo kwandura COVID-19



source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-munyangaju-yasabye-abanyarwanda-kutirara-ngo-amavubi-ababere
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)