Minisitiri Munyangaju yongeye guha Amavubi ubutumwa bwa Perezida Kagame #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu butumwa yashyize kuri Twitter, Minisitiri Munyangaju yavuze ko Amavubi yamwijeje intsinzi.

Ati ' Mu nama twagiranye n'Amavubi yiyemeje gushimangira ko atari ayo kwitonderwa ahubwo ari ayo gutinywa! #Tubadwinge Natwe i #Rwanda dufane, twishimane nabo tubari inyuma kandi twubahiriza ingamba zo kwirinda #COVID19 #NtabeAriJye.'

Amavubi nayo abinyujije kuri Twitter yagaragaje ko yishimiye kongera kuganirizwa na Minisitiri Munyangaju Mimosa ndetse akayagezaho ubutumwa bwa Perezida Kagame.

Ati ' Wakoze cyane kongera kureba uko tumerewe Minisitiri Munyangaju, ubufasha bwanyu ni ntagereranywa. Wakoze kandi kutugezaho ubutumwa bwa Nyakubahwa Perezida Kagame, turabasezeranya kujya muri uyu mukino dufite intego yo kuzamura ibendera ry'u Rwanda.'

Byitezwe ko ababanza mu kibuga barimo Kwizera Olivier,Emery Bayisenge byitezwe ko yongera gutangira mu mutima w'ubwugarizi afatanya na Mutsinzi Ange mu gihe Mangwende na Omborenga Fitina buzuza ubwugarizi.

Hari amakuru avuga ko Twizeyimana Martin Fabrice ashobora kubanza mu kibuga we na Sefu, Hakizima Muhadjiri, na Byiringiro Lague ushobora kongera kubanza mu kibuga.

Muri ba rutahizamu harimoTuyisenge Jacques na Sugira Ernest watsinze igitego cyakoze ikinyuranyo ku mukino wa Togo.

Guinea iraza kuba idafite abarimo rutahizamu Sékou Oumar Yansané Akale, Moussa Condé ukina hagati mu kibuga na myugariro Mohamed Kalil Traoré bose bafite imvune, gusa abakinnyi barimo Yakhouba Gnagna Barry umaze gutsinda ibitego bitatu ndetse na Morlaye Sylla ni abo kwitondera.

Ikipe ikomeza hagati y'u Rwanda na Guinea izahura na Mali muri ½ kizakinirwa kuri Stade ya Japoma ku wa Gatatu tariki ya 3 Gashyantare 2021.

Ni ku nshuro ya kane u Rwanda rugiye guhura na Guinea mu marushanwa atandukanye, aho bwa mbere hari mu Gikombe cya Afurika cya 2004, ibihugu byombi byanganyije igitego 1-1 mu matsinda.

Byongeye guhurira mu itsinda rimwe mu gushaka itike y'Igikombe cya Afurika cya 2019, Guinea itsinda u Rwanda ibitego 2-0 mbere yo kunganya igitego 1-1 mu mukino wo kwishyura wabereye i Kigali.



Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/minisitiri-munyangaju-yongeye-guha-amavubi-ubutumwa-bwa-perezida-kagame

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)