Ku munsi w'ejo nibwo hafashwe icyemezo cyo gushyira umujyi wa Kigali muri gahunda ya Guma Mu Rugo. Abatuye mu mujyi wa Kigali kuri ubu bemerewe gukora siporo ariko ntibarenge imbibi z'umudugudu batuyemo. Ibi byatangajwe na Ministiri wa Siporo n'Umuco, Madame Aurore Mimosa Munyangaju abinyujije kuri Twitter aho yagize ati: 'Siporo yemewe ni iyo mu rugo iwawe, cyakora, abakora siporo ku giti cyabo bemerewe kuyikora batarenze imbibi z'umudugudu batuyemo. Siporo mu matsinda ntabwo yemewe'.
Siporo yemewe ni iyo mu rugo iwawe, cyakora, abakora siporo ku giti cyabo bemerewe kuyikora batarenze imbibi z'umudugudu batuyemo
Siporo mu matsinda ntabwo yemeweUtazubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID19 uwo amenye ko azabihanirwa @RNPSpokesperson #Shishoza #NtabeAriJye pic.twitter.com/ik6X4T8k5q
â" Aurore Mimosa Munyangaju (@AuroreMimosa) January 19, 2021