Ku wa 27 Mutarama 2021, ni bwo MTN Group yatanze iyi nkunga biturutse ku bufatanye isanzwe igirana na Leta ndetse n'abikorera.
Iyi nkunga izafasha kubona inkingo za COVID-19 zigera kuri miliyoni zirindwi, zizahabwa abakora mu nzego z'ubuzima ku Mugabane wa Afurika, bikazanagira uruhare mu gukingira abakozi b'Ikigo cya Afurika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara z'ibyorezo (Africa CDC).
Perezida akaba n'Umuyobozi Mukuru wa MTN, Ralph Mupita, yavuze ko ingaruka za COVID-19 zabaye mbi cyane ari nayo mpamvu hakenewe ubufatanye mu kuzahura ubukungu.
Yagize ati 'Ubufatanye bwa leta n'abikorera burakenewe niba dushaka gutsinda icyorezo no kugarura amahame mbonezamubano n'ubukungu ku mugabane wacu no mu baturage bacu.'
Iyi gahunda yo gufasha ibibugu binyamuryango bya Afurika Yunze Ubumwe izagera no ku Rwanda.
Minisitiri w'Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yashimiye intambwe ya MTN yo gushyigikira gahunda ya AU yo gukingira COVID-19.
Yakomeje agira ati 'Igihe cy'ubufatanye bwa Leta n'abikorera kirageze. Nizera ko ibi bizatuma ubufatanye burushaho gutera imbere mu bandi bikorera bo muri Afurika kandi bigatuma inkingo zirushaho kugera ku mugabane wose.''
MTN Rwanda nayo ikomeje gufasha mu buryo butandukanye abagizweho ingaruka n'icyorezo cya COVID-19, ndetse yakomeje gutanga umusanzu mu guhashya iki cyorezo.
Mu gihe hagitegerejwe urukingo, MTN Rwanda yatanze miliyoni 50 Frw zo gufasha mu guhangana n'iki cyorezo.
Iyi nkunga ya MTN Rwanda yashyikirijwe Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima, RBC, aho biteganyijwe ko izafasha mu kugura udukoresho twifashishwa mu kugenzura ingano y'umwuka ku murwayi w'indembe ya Coronavirus.
Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mitwa Ng'ambi, yavuze ko bishimiye uruhare MTN Group mu rugamba rwo guhangana na COVID-19.
Yagize ati 'MTN Rwanda nayo mu mwaka ushize yatanze umusanzu wayo imbere mu gihugu mu rugamba rwo guhangana na COVID-19, ariko tuzirikana ko urugamba rutararangira.'
Yakomeje agira ati 'Dukomeje kureba uburyo twafasha abaturage mu gihe turi kunyurana muri ibi bihe bikomeye. Mu gihe ingamba z'ubwirinzi zikomeje kubahirizwa, dutekereza ko ari ingenzi kuri twe kugira uruhare mu kongera umubare w'ibyuma byongera umwuka mu gihe tugitegereje urukingo.'
Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr Nsanzimana Sabin yavuze ko inkunga yatanzwe ari ingenzi mu rugamba rwo kongera ubushobozi mu bigo byita ku ndembe.
Ati 'Twishimiye inkunga ya MTN Rwanda izunganira imbaraga dukomeje gushyira mu kurwanya COVID-19.'
Guverinoma y'u Rwanda ifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi 500 ba Coronavirus barembye cyane.
Umuntu avugwa ko ari indembe iyo afite ikibazo cyo guhumeka ku buryo amaraso adatembera neza mu mubiri. Anagira umuriro no gucika intege cyane, kuribwa mu ngingo n'ibindi birimo gukorora.
Kwita ku ndembe za COVID-19 bisaba ubushobozi buhambaye kuko hari abarwayi bakenera litiro icumi z'umwuka ku munota kugira ngo babashe guhumeka.