MTN yatangije irushanwa rizahemba miliyoni 2 Frw - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni irushanwa rije rikurikira indi gahunda ya MTN aho iherutse gutanga uburenganzira ku muyobora wayo w'ikoranabuhanga ryo guhererekanya amafaranga (MoMo API) kugira ngo abahanga mu by'ikoranabuhanga bakore uburyo bwafasha abantu benshi kugerwaho na serivisi z'imari, bifashishije uburyo bwo guhererekanya amafaranga kuri telefoni.

Umuyobozi Mukuru wa MTN, Mitwa Ng'ambi, yavuze ko nyuma yo gutanga uburenganzira bwa MoMo API, bifuje gutera intambwe mu gushishikariza urubyiruko guhanga udushya muri serivise z'imari zifashisha ikoranabuhanga mu ihererekanya-mafaranga.

Yagize ati 'Nyuma yo gutanga uburenganzira ku muyoboro wa MoMo API umwaka ushize, tugiye gutera indi intambwe binyuze muri Hackathon dushishikarize urubyiruko rw'Abaturarwanda guhanga udushya bazana ibitekerezo n'ibisubizo bizatuma Isi y'ikoranabuhanga yaguka.'

Binyuze muri Hackathon, urubyiruko ruri hagati y'imyaka 15 na 35, rurashishikarizwa kwiyandisha muri iri rushanwa, guhera tariki 14 Mutarama kugeza ku ya 31 Mutarama uyu mwaka. Uwiyandikisha azajya atanga igitekerezo cy'umushinga we ndetse anagaragaze uburyo kizashyirwa mu bikorwa mu buryo buvunaguye n'uko kizahuzwa na Mobile Money.

Icyo gitekerezo kigomba kuba gitanga ibisubizo bibyara inyungu kandi gishoboka ku isoko ry'u Rwanda ndetse kikaba gishobora gukoreshwa ibirenze kwishyura ariko hifashishijwe umuyoboro wa MTN MoMo APIs.

Abiyandikisha bazaca ku rubuga rwa https://www.mtn.co.rw/mtn-yolo-hackathon. Ku itariki ya Mbere Gashyantare uyu mwaka, ibitekerezo bitanu bihiga ibindi bizatangazwa, maze ba nyirabyo bajye mu mwiherero uzabafasha kubaka neza ibitekerezo by'imishinga yabo.

Abagiye mu mwiherero bazagira umwana wo gusesengura ibitekerezo byabo binyuze mu ifatwa ry'amashusho.

Icyiciro cya nyuma ari nacyo kizasoza iri rushanwa, mu bitekerezo bitanu hazatoranywamo bitatu bihiga ibindi. Ikizaza ku mwanya wa Gatatu kizahabwa amafaranga ibihumbi 800 Frw, ku mwanya wa Kabiri kizahembwa miliyoni 1,2 Frw mu gihe igitekerezo kizaza ku mwanya wa mbere kizahembwa miliyoni 2 Frw.

Ng'ambi yavuze ko iri rushanwa rigamije gushyigikira gahunda yo kwifashisha ikoranabuhanga mu guhererekanya amafaranga, aho kubikora mu ntoki nk'uko byari bisanzwe.

Yagize ati 'MTN Yolo Hackathon izadufasha gukorana n'urubyiruko birushijeho kugira ngo twagure ikoreshwa rya serivise zituma abantu bahanahana amafaranga mu Rwanda. Tuzishimira icyo ubu bufatanye buzageraho mu gutuma abantu baryoherwa no kubaho mu buzima bugezweho.'

Uzitabira iri rushanwa agomba kuba ari umuturage w'u Rwanda byemewe n'amategeko, ari hagati y'imyaka 15 na 35, gusa abari munsi y'imyaka 21 bagomba kwerekana uruhushya rw'ababyeyi cyangwa ababarera rubemerera kwitabira irushanwa.

Uwitabira irushanwa kandi agomba kuba afite konti ya MTN Mobile Money, akaba azanabasha gusobanura igitekerezo cye imbere y'akanama nkemurampaka ka MTN.
Kugeza ubu MTN Rwanda ikoreshwa n'abantu bagera hafi kuri miliyoni 4.

MTN Rwanda ishishikajwe no gufasha Abanyarwanda benshi gukoresha ikoranabuhanga mu guhererekanya amafaranga



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mtn-yatangije-irushanwa-ku-rubyiruko-ryiswe-mtn-yolo-hackathon

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)