Mu gahinda kenshi, Urugendo rw'Amavubi rurangiriye muri 1/4 nyuma yo gusezererwa na Guinea (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri iki cyumweru tariki ya 31 Mutarama 2021, Ikipe y'igihugu y' u Rwanda 'Amavubi' yasezerewe mu irushanwa nyafurika rihuza amakipe y'ibihugu hifashishijwe abakinnyi bakina muri Shampiyona z'iwabo.

Kuri Stade ya Limbe muri Cameroon, niho hakiniwe umukino wasozaga indi yose ya kimwe cya kane cy'irangiza (1/4), aho ikipe y'igihugu ya Guinea (Syli National) yabashije kwitwara neza imbere y'Amavubi y' u Rwanda.

Ku munota wa 6 w'umukino, Amavubi yabonye amahirwe ya mbere aganisha ku gitego, aho Imanishimwe Emmanuel yateye umupira yerekeza kuri Tuyisenge Jacques na Nshuti Savio bari bahagaze ku murongo umwe, ariko Tuyisenge ataye umupira uca hejuru y'izamu gato.

Ku munota wa 14′ Mory Kante ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Guinea yahawe ikarita y'umuhondo yahise ivanwaho igasimbuzwa itukura azira kuvuna Tuyisenge Jacques wahise asimburwa na Sugira Ernest.

Nyuma y'iminota ine umukino wahagaze kugira ngo Tuyisenge Jacques yitabweho, Umusifuzi yafashe umwanzuro wo gusubukura umukino, Guinea isigaranye abakinnyi 10 gusa.

Ku munota wa 29′ Sugira Ernest yahawe ikarita y'umuhondo, azira gukinira nabi umunyezamu wa Guinea 'Moussa Camara' bagonganye barwanira umupira muremure wari watewe na Imanishimwe Emmanuel 'Mangwende' ku munota wa 26. Nyuma y'iminota ine umukino uhagaze, umusifuzi yemeye ko bakomeza.

Ku munota wa 31′ Hakizimana Muhadjiri yahawe ikarita y'umuhondo, kubwo gukubita inkokora myugariro wa Guinea Abdoulaye Naby Camara.

Ku munota wa 34′ Kalisa Rachid wagize imvune yisubiriye, yasimbuwe na Twizerimana Martin Fabrice, ku nshuro ya kabiri umutoza w' Amavubi Mashami Vincent yari asimbuje abakinnyi mu buryi atateguye mbere y'umukino.

Ku munota wa 41′ Sugira Ernest yateye umupira ugarurwa n'igiti cy'izamu, nyuma yo guhererekanya neza hagati ye na Hakizimana Muhadjiri.

Iminota 45′ y'igice cya mbere yarangiye ntawubashije kureba mu izamu rya mugenzi we, amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

Umukino wahinduye isura ku munota wa 56′ Ubwo umunyezamu w'Amavubi Kwizera Olivier yahabwaga ikarira y'umutuku kubera ikosa yakoreye Morlaye Syila wa Guinea, agahita asimbutwa na Kimenyi Yves.

Ku munota wa 60′ Morlaye Syla yahise abona igitego cya mbere cya Guinea ubwo umukino wari usubukuwe agahana ikosa, ateye umupira uruhukira mu rushundura rw'izamu rya Kimenyi Yves.

Ku munota wa 66′ Nshuti Dominique Savio yateye umupira n'umutwe, ugarurwa n'umutambiko w'izamu rya Guinea.

Ku munota wa 69′ Oumar Sow wa Guinea yateye neza umupira yari ahawe na Gnagna Barry' ariko Mutsinzi Ange agoboka izamu ry'amavubi atera umupira muremure imbere.

Ku munota wa 82′ Sugira ernest yabonye uburyo bw'igitego ku mupira yari ahawe na Nshuti Savio, ariko ufatwa neza n'umunyezamu Moussa Camara.

Ku munota wa 86′ Ousmane Camara wa Guinea yahawe umupira mwiza na Mohammed Coumbassa, awutereye mu Metero Eshanu uvuye ku izamu, uca hejuru.

Ku munota wa Gatatu muri itanu yongerewe kuri 90 isamzwe y'umukino, Nshuti Savio yateye mu izamu rya Guinea umupira yari ahawe na Imanishimwe Emmanuel, ariko yasifurwa ko yari yararaririye.

Umukino warangiye Syli National ya Guinea itsinze Amavubi y' u Rwanda igitego kimwe ku busa, iba ikipe ya kane yabonye itike ya kimwe cya kabiri cy'irangiza (1/2).

Uretse Guinea, andi makipe y'ibihugu azakina muri 1/2, ni Mali yasezereye Congo Brazaville, Cameroon yasezereye DR Congo ikanaba igihugu cyakiriye irushanwa, ndetse na Maroc yasezereye Zambia, ikanaba igihugu gifite igikombe giheruka.

Abakinnyi babanje mu kibuga

Kwizera Olivier, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Emery Bayisenge, Mutsinzi Ange, Niyonzima Olivier, Kalisa Rachid, Hakizimana Muhadjiri, Tuyisenge Jacques, Nshuti Dominique Savio na Byiringiro Lague.


Abakinnyi ba Guinea bishimira igitego imbere y'ab'u Rwanda

Ikipe y' Igihu ya Guinea mu byishimo



Source : https://impanuro.rw/2021/01/31/mu-gahinda-kenshi-urugendo-rwamavubi-rurangiriye-muri-1-4-nyuma-yo-gusezererwa-na-guinea-amafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)