Ubuhangange bw’Ingabo za RDF ushaka kubumenya neza yahera no mu Rwanda atagiye kure, akareba amateka yaranze igihugu, uko zagiye zikubita inshuro abashakaga guhungabanya umutekano wacyo.
Si ibintu bizwi mu Rwanda gusa, nubwo wenda hari bamwe baba bambaye ikirezi ariko batazi ko cyera. Mu Kinyarwanda gikomeye cya Bamporiki niwe ukunda kuvuga ko u Rwanda rwanda, ni ukuvuga ko rwaguka, kwaguka kwarwo si mu mbibi ahubwo ni mu ntekerezo, rugakuza igitinyiro n’igikundiro imahanga.
Kötä zo [Soma: Kotazo] iri ni ijambo rikoreshwa mu rurimi rw’Igi-Sango, rukoreshwa muri Repubulika ya Centrafrique, mu gifaransa risobanura “Chef”, niko uhamagara umuntu ushaka kugaragaza ko umwubashye cyane. Ni nka kumwe uhura n’umuntu mu muhanda ukamubwira uti Komera Nyakubahwa, hano ho baravuga ngo “Tongana nye Kötä zo”.
Ba Kötä zo” rero, Abanya-Centrafrique bafitanye umubano ukomeye n’Ingabo z’u Rwanda. Hafi y’Ikigo cy’Ingabo z’u Rwanda mu Mujyi wa Bangui kiri nko muri kilometero imwe uvuye ku Kibuga cy’Indege cya Bangui-M’poko, uhageze rimwe na rimwe ushobora kugira ngo uri mu Rwanda.
Mu gace ka M’poko, abantu benshi baho bazi Ikinyarwanda kubera imyaka myinshi bamaze babana n’Ingabo z’u Rwanda. Bazi gusuhuzanya mu Kinyarwanda ngo Amakuru, urakomeye, ijoro ryiza n’andi nk’ayo.
Iyo ugeze mu masoko y’i Bangui cyane acururizwamo imyenda ya caguwa imwe itemewe mu Rwanda, usangamo abantu bazi Ikinyarwanda ku buryo guciririkanwa bitagombera Igifaransa niba utakizi. Bisaba gusa kumubwira ko umuha 2000, akakubwira ati “Oya, Kötä zo 3500”. Uko mbyanditse niko babivuga mu Kinyarwanda.
Ikindi byaba bigoye umaze iminota itanu uzenguruka mu Mujyi wa Bangui [dore ko ari na muto, ufite imihanda itanu y’ingenzi kandi yose irahura] utarahura n’Ingabo z’u Rwanda.
Aho zinyuze hose usanga abaturage baba bazisuhuza, bazishimire, kuko usibye kubacungira umutekano, zubatse umubano ukomeye bituma zisangwamo.
Zirinze Perezida, abagore be babiri n’inyubako nyinshi zikomeye
Guhera ku Ngoro y’Umukuru w’Igihugu, urugo rwa Perezida ruherereye mu Mujyi wa Bangui n’uruherereye mu gace ka Damara ku ivuko rye, Ingabo z’u Rwanda nizo ziharinda. Umurinzi wa Perezida uba uzwi nka “Number 1”, ni umunyarwanda, umwe uhora amugenda ku ruhande.
Ku rundi ruhande, zirinda abagore be babiri Brigitte Touadéra na Tina Touadéra zikanabaherekeza aho bagiye hose. Amakuru ahwihwiswa mu bantu ni uko ngo Perezida Touadéra yahisemo gushaka umugore wa kabiri kuko uwa mbere batashakaga kubona urubyaro.
Iyo ugeze muri Perezidansi ya Centrafrique, wakeka ko ugeze ku Kacyiru, usibye ibintu bimwe na bimwe bitaba mu Rwanda nk’isuku nke n’aho urebye ku rutugu rw’abo usanga wagira ngo uri i Kigali, kuko ari ibendera ry’u Rwanda riba ritambukamo gusa.
Uhereye ku muntu ufungura amarembo makuru, uyu munsi iyo utahasanze umusore ejo uhasanga umukobwa w’Umunyarwandakazi, wagera imbere ku basaka bose ni abanyarwanda, kugeza ku bakwinjiza aho utegerereza Perezida. Icyakora sinabashije kubaza niba biriya byuma basakisha byo bitaraturutse mu Rwanda.
Zazanye uburyo bushya bwo gucunga umutekano
Mu bihugu icumi bifite ingabo muri Minusca, nta na kimwe gifite imikorere nk’iy’Ingabo z’u Rwanda mu bijyanye no gucunga umutekano. Bifite ishingiro ni narwo rushinzwe kurinda umutekano w’Umukuru w’Igihugu byakozwe hashingiwe ku bushobozi rwagaragazaga.
Bya bindi tujya tubona saa cyenda z’i Kigali aho abasirikare baba bazenguruka ku muhanda bacunze umutekano, ubu byimukiye mu Mujyi wa Bangui. Ntabwo byari bisanzwe kubona abasirikare ku muhanda bacunze umutekano, Ingabo z’u Rwanda nizo zibikora gusa.
Mu ijoro ry’umunsi wa nyuma w’umwaka wa 2020, IGIHE yazengurutse mu Mujyi wa Bangui, mu duce twose cyane ahakunze kuba hari utubari, hari abasirikare b’u Rwanda bacunze umutekano intambwe ku yindi ndetse n’ibifaru bya karahabutaka biri kuzenguruka umujyi wose.
Hari amakuru ko abasirikare bongerewe by’umwihariko muri iri joro ry’umwaka mushya mu kwirinda ko hagira umuntu witwikira ibirori byawo maze akarasa ku baturage. Batayo ebyiri, ni ukuvuga abagera kuri 300 nibo IGIHE yabashije kumenya nk’abakoze uburinzi mu Mujyi rwagati wa Bangui.
Guhera saa yine z’ijoro mu Mujyi wa Bangui hari hatangiye ibirori byo kwinjira mu mwaka mushya, ibirumbeti, amafirimbi n’ibishashi by’ibyishimo byavugaga cyane mu mujyi bikungikanya n’urusaku rw’amasasu yarasagwa mu kirere.
Bivugwa ko amasasu yaraswaga n’abasirikare b’aba-FACA bari basinze, kuko aho baba bari hose no mu ngo zabo baba bafite imbunda.
Zateze mu mashyamba aho umwanzi yamenera hose
Mu bice bya P15, ni ukuvuga mu bilometero 15 uvuye mu Mujyi wa Bangui, Ingabo z’u Rwanda zakambitse ahantu mu ishyamba ziryamiye amajanja ku buryo imitwe yitwaje intwaro ishobora guturuka muri icyo cyerekezo yavunirwa umuheto mbere y’uko igera mu Mujyi wa Bangui.
Uvuye muri PK15 ukigira imbere gato muri PK23, naho ingabo zarakambitse, ijoro n’amanywa ziba ziryamiye amajanja aho mu mabwiriza zifite harimo ko mu gihe zabona umwanzi zamuhashya zikanamenyesha izindi ziri inyuma ko umugizi wa nabi ashaka kwinjira mu mujyi rwagati.
IGIHE yageze muri iryo shyamba rikambitsemo abasirikare b’u Rwanda, abasore bazi icyabazanye, baba bari maso umunota ku wundi, bahanahana amakuru ku cyombo, imbunda zabo nini za Machine Gun ziregeye ndetse n’izirasa bya bisasu bya rutura bazifite ku rutugu.
Ku rundi ruhande, muri ako gace zahashyize bariyeri zikoranaho n’abasirikare ba Centrafrique bitwa FACA. Baba bacunga umuntu wese winjira mu Mujyi ku buryo adashobora kubaca mu rihumye ngo umwanzi abinjirane.
Ni bimwe bya Kinyarwanda ngo u Rwanda ruraterwa ntirutera! Nabo ntibashaka umuntu ubatera, ahubwo bo baramutanga bakamukubita inshuro agasubirayo kibuno mpamaguru.
Amakuru IGIHE yabonye ni uko ibyo birindiro byashyizwe muri PK15 mu kwirinda ko iyo mitwe yitwaje intwaro yakwinjira mu Murwa Mukuru bityo hakaba haba imirwano kuko yakomerekeramo abaturage.
Loni yanyuzwe n’umusanzu w’Ingabo z’u Rwanda
Lt Gen Daniel Sidiki Traoré ukomoka muri Burkina Faso akuriye Ingabo za Loni ziri mu butumwa, yabwiye IGIHE ko ashima umuhate w’Ingabo z’u Rwanda hamwe n’izindi zo mu bihugu bitandukanye ziri mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Centrafrique ariko yitsa cyane ku mwihariko wazo.
Ati “Ziri gukora akazi neza, yewe nanavuga ko ari mu buryo bw’intangarugero, kuva zagera hano kandi zishinzwe kurinda Perezida, ntabwo twigeze twumva ikibazo cy’umutekano muke wa Perezida.”
“Ni byo bituma mvuga ko ntekereza ko zikora akazi neza, kandi ziri mu bikorwa by’ingenzi byo kugarura amahoro muri iki gihugu kandi tuzakomeza kuzishingiraho, ndabizi ko ku inararibonye zifite zizakomeza kugira uruhare mu kugarura amahoro arambye muri iki gihugu no gutuma inzego n’abayobozi b’igihugu bagira umutekano.”
Abanyarwanda bizerwa kurusha izindi ngabo
Muri Centrafrique, Ingabo z’u Rwanda zifite izina rikomeye yaba mu ngabo ngenzi zazo ahanini bishingiye ku mateka y’igihugu mu bijyanye n’umutekano no kuba zifite inararibonye ituruka mu bundi butumwa zagiye zijyamo kandi zikitwara neza.
Umwe mu basirikare b’u Rwanda waganiriye na IGIHE yagarutse ku buryo amasomo aba yaravuye mu bundi butumwa baba baragiyemo, imyitozo ikomeye ya gisirikare, impanuro z’Umugaba Mukuru w’Ikirenga ari bimwe mu bituma akazi kazo karushaho kuba keza.
Adjudant-Chef, Mbando Dede, ni umusirikare wa FACA, Ingabo za Centrafrique. IGIHE yamusanze kuri bariyeri iri mu muhanda ugana ahitwa Damara ukanakomeza werekeza ahitwa Sibut. Yishimira kuba muri ako gace afatanya n’ingabo z’u Rwanda gucunga umutekano. Ati “Dukorana neza, nta kibazo.”
Umunsi umwe buri bucye ngo habe amatora, abasirikare batatu b’u Burundi biciwe mu gace ka Dekoa mu buryo bw’agashinyaguro n’imitwe yitwaje intwaro ishyigikiwe na Perezida François Bozizé.
Amakuru yizewe IGIHE yabashije kubona ni uko Ingabo z’u Rwanda zari hafi aho arizo zatabaye, zikumira abo barwanyi zinabambura imodoka bari basahuye. Umwe mu bahaye amakuru IGIHE yagize ati “N’Abarundi barabizi ko ari Ingabo z’u Rwanda zabatabaye, bagenda babivuga ahantu hose kuko aba-FACA bari birutse kare”.
Usibye Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro, u Rwanda ku wa 21 Ukuboza 2020 rwohereje umutwe udasanzwe mu butumwa bwihariye muri Centrafrique. Perezida Touadéra yatangaje ko ariwe wasabye Perezida Kagame kumuha ubufasha.
Ati “Nitwe twabisabye [kohereza ingabo] kuko twabonaga ibintu bikomeye. Byabaye ngombwa ko dusaba ibihugu by’inshuti ko bidutera ingabo mu bitugu mu kubungabunga amahoro muri aya matora kuko ari igikorwa cy’ingenzi mu buzima bwa demokarasi y’igihugu cyacu.”
Yakomeje agira ati “Ingabo zaje hano, murabizi ko hari ibyiciro bibiri by’Ingabo z’u Rwanda ziri hano, umutekano wanjye ucungwa n’izo ngabo, ndanyuzwe cyane. Ndashimira kandi Umutwe udasanzwe uri hano, bacunze umutekano muri Bangui, mwabonye izo ngabo z’umutwe udasanzwe z’u Rwanda zicunze umutekano w’Umujyi wa Bangui kugira ngo abaturage babashe kujya gutora batekanye.”
Amafoto: Philbert Girinema - Bangui
source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-mashyamba-ya-centrafrique-rdf-yaciye-ibirindiro-amafoto