Uyu muhango uteganyijwe kuba ku wa 27 Mutarama 2021, ukazitabirwa na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda, Busingye Johnston.
Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga uharanira Amahoro binyuze mu gukumira no kurwanya Jenoside, AEGIS Trust, Mutanguha Freddy, ni we biteganyijwe ko azayobora icyo gikorwa.
Muri uyu muhango uzaba hifashishijwe ikoranabuhanga kandi biteganyijwe ko abayobozi barimo Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr Ron Adam na Ambasaderi w’u Budage, Dr. Thomas Kurz, bazageza ijambo ku bazawitabira.
Mu bandi batumiwe bazanatanga ibiganiro harimo Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda na Prof. Dr. Dina Porat, Umuhanga mu by’Amateka ya Yad Vashem, Urwibutso rushyinguyemo inzirakarengane za Holocaust muri Israel.
Umuhuzabikorwa w’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Dr Fodé Ndiaye, na we ari mu bazageza ijambo ku bazitabira uyu muhango wo kwibuka ubwicanyi ndengakamere bwakorewe Abayahudi.
Jenoside yakorewe Abayahudi hagati ya 1941 na 1945 yahitanye abarenga miliyoni esheshatu, ni urugero rw’igikorwa cy’indengakamere, icengezamatwara n’ubuhezanguni bishobora gukora igihe byaba bidakumiriwe.
Umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abayahudi uzanyura kuri YouTube ya IGIHE aho buri wese ashobora kuyikurikira.
source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-rwanda-hagiye-kwibukwa-jenoside-yakorewe-abayahudi