-
- Kayiranga avuga ko ku munsi wa mbere abantu bubahirije amabwiriza mashya
Ubuyobozi buvuga ko hari abaturage bari bafite imirima mu turere duhana imbibi na Muhanga ku buryo batabuzwa kujya guhinga cyangwa gusarura yo imyaka, ibyo bikaba byanaba mu bikorwa bihuriweho n'imbibi z'utwo turere nk'iby'ubucuruzi aho usanga hari amasantere y'ubucuruzi yambukiranya uturere.
Ubuyobozi bw'Akarere buvuga ko ku munsi wa mbere wa ‘guma mu karere' abaturage bitwaye neza ariko ahanini bikaba byaratewe n'ibwiriza ryo gufunga saa kumi n'ebyiri ryatumye abantu bataha kare.
Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Kayiranga Innocent, avuga ko nta bibazo byo gukererwa byagaragaye hirya no hino mu mirenge yose igize Akarere.
Agira ati “Turashimira abaturage bacu bahise bumva uburemere bw'ibyemezo bishya by'Inama y'Abaminisitiri ku cyorezo cya COVID-19 kuko bitwaye neza, wasangaga saa kumi n'ebyiri amaduka yose afunze, ibyo byatumye bigera saa mbili z'ijoro nta mbogamizi zo kubona ba bandi bagenda baseta ibirenge banga gufunga no gutaha kare”.
-
- Hirya no hino mu nkengero z'umujyi nta muntu watambaga
Kayiranga avuga ko bimwe mu bibazo byabaye harimo nk'abaturage bari bazindutse baza gutega imodoka byagoranye kugenda ariko habayeho ubufatanye ngo bashakirwe imodoka icyo kibazo kikaba cyakemutse.
Avuga kandi ko abaturage bari bazindukiye muri Muhanga batazagirwa imfungwa ahubwo bagaragariza imirenge bajemo ikabafasha gusubira iwabo mu gihe guma mu karere ikomeje bitabangamiye uburenganzira bwabo.
Agira ati “Abantu bari baraye baguze amatike yo kugenda twagerageje baragenda ku bufatanye bw'inzego zitandukanye, abari bazindukiye i Muhanga na bo twashatse uko basubira iwabo kandi n'abatarataha turabasaba kwegera inzego z'ibanze aho bari zikabafasha gutaha”.
Kayiranga avuga kandi ko hari n'abanyeshuri biga muri Kaminuza bari batashye abo bose bakaba bazafashwa kubona uko basubira ku ishuri kugira ngo bakomeze amasomo yabo ariko ibyo byose bikaba bikorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19.
Akarere ka Muhanga gahana imbibi n'akarere ka Kamonyi, Ngororero Ruhango na Gakenke, abafite ibikorwa ku nkengero z'utwo turere bakaba bemerewe gukomeza kubikora ariko ababifite kure bakaba batabyemerewe.
source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/muhanga-abafite-ibikorwa-hafi-mu-tundi-turere-barakomeza-kubikora-visi-meya-kayiranga