Muhanga: Abakekwaho kwicira umugabo iruhande rw'urugo rwe bafunzwe by'agateganyo iminsi 30 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyakwigendera Tumusifu, yari afite imyaka 52 y'amavuko, yiciwe mu Mudugudu wa Samuduha, Akagali ka Gifumba, Umurenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga, Intara y'Amajyepfo, akaba yaricishijwe ikintu yakubiswe mu mutwe, hakekwa ko ari umwase, kuko mu mutwe we no ku myenda yari yambaye ndetse no hasi aho yari aryamye hari hari amabango y'igiti.

Abakekwaho kumwica bakurikiranyweho icyaha cyo kwica umuntu biturutse ku bushake.

Ingingo ya 107 mu gitabo cy'amategeko ahana ibyaha ivuga ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igihano cy'igifungo cya burundu.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhanga-abakekwaho-kwicira-umugabo-iruhande-rw-urugo-rwe-bafunzwe-by-agateganyo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)