-
- Shyaka avuga ko amande hari aho yaremerejwe mu rwego rwo gukangara abakora amakosa nkana (Ifoto yo mu bubiko)
Ayo mande ashyizweho nyuma y'uko abarenga ku mabwiriza bagahanwa bakomeje kwijujutira ibihano bidafite aho byanditse n'amabwiriza abigena, ahanini byashoboraga kubangamira cyangwa korohereza uhanwa.
Amande akaba yacibwaga hakurikije itegeko rihana uwanze gukurikiza gahunda za Leta riteganya ko ahanishwa amande ya 10.000frw mu gihe aya mande yagiyeho icyorezo cya COVID-19 kitaraduka.
Inama Njyanama na yo yemera ko ayo mande hari aho yashoboraga kubangamira umuturage kuko nko kujugunya agapfukamunwa ahatemewe washoboraga gucibwa 10.000frw ariko ubu hakaba hemejwe ko ukoze iryo kosa acibwa 1.000frw gusa.
Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Muhanga, Shyaka Theobald, avuga ko amande menshi ari azacibwa amahoteli yarenze ku mabwiriza agacuruza utubari aho yashyizwe ku bihumbi 400frw.
Agira ati, “Aho byagaragaye ko hari amakosa akorwa nkana ibihano twarabiremereje kugira ngo duhindure imyumvire y'abaturage kuko byagaragaye ko ayo makosa akorwa ku bushake akomeza kwiyongera ushaka ku bushake kutagwa muri ibyo bihano bigamije kumurinda ko yagwamo ni yo mpamvu uko amakosa asumbana ari na ko ibihano bisumbana”.
Ku kijyanye no kuba Akarere ka Muhanga karakererewe gushyiraho ibihano ku barenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 bikaba byagaragara nk'uburangare, Shyaka avuga ko habanje gukurikizwa itegeko risanzwe ariko byagera mu mpera z'umwaka n'intangiro z'undi hagashyirwaho ingamba zikaze zirimo n'amande mashya.
Avuga ko ku kijyanye n'uburemere bw'amakosa nibura hakozwe urutonde rw'agera kuri 25 buri kosa rikaba rifite igihano cyaryo bivuze ko hari abatazongera guhanwa mu kajagari cyangwa abandi bagacibwa amande adakwiranye n'ikosa bakoze.
Shyaka avuga ko amande yashyizweho mu mpera z'Ukuboza 2020 yahise atangira gukurikizwa kuko byihutirwaga n'ubwo ubundi bisaba ko umwanzuro wa Njyanama ubigena ubanza gushyikirizwa Intara y'Amajyepfo na yo ikagira icyo iwuvugaho.
Amwe mu makosa ashobora kuzaba akomeye ahanirwa amande menshi harimo gufungura utubari, no gukoresha ibirori mu buryo butemewe n'amategeko. Icyakora ngo ikigambiriwe si uguhana kurusha kwigisha.
source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/muhanga-covid19-aho-byagaragaye-ko-hari-amakosa-akorwa-nkana-ibihano-twarabiremereje