Muhanga: Igishushanyo mbonera cy'umujyi gisigaje kwemezwa n'Ikigo cy'Imiturire #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Hateganyijwe impinduka mu myubakire y
Hateganyijwe impinduka mu myubakire y'Umujyi wa Muhanga uzaba wunganira Kigali

Ibyo biravugwa mu gihe hari abaturage bafite ubutaka mu mujyi wa Muhanga bavuga ko kuba gitinda gusohoka bibaheza mu gihirahiro ku mikoreshereze yabwo kuko hari abangiwe kubukoresha nk'abafite ubutaka buzakoreshwa mu kurimbisha umujyi cyangwa bukaba buteganyijwe gucibwaho imihanda, ubu bakaba batemerewe kubwubakaho.

Umwe mu baturage avuga ko bamubwiye ko atemerewe kubaka ku butaka bwe kuko hazakorwa ubusitani akavuga ko nta ngurane yahawe cyangwa ngo na we ahabwe uburenganzira na we ahakore ubusitani ajye abukodesha.

Agira ati, "Ubutaka nemererwaga kubakaho bwashyizwe ahagomba gushyirwa ubusitani kandi ndacyabusorera, kandi nta cyangombwa cyo kubaka bashobora kumpa, kandi ntibankuriyeho iyo misoro, ibyo ngo biteganywa n'igishushanyo mbonera cy'umujyi ako mbona ari akarengane aho hantu nagombaga guhabwa ingurane".

Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Muhanga, Shyaka Theobald, avuga ko igishushanyo mbonera kigeze ku ntambwe ishimishije kuko ibyagombaga gushyirwa ku murongo byose byakozwe birimo kukigaragariza abaturage no kugitangaho ibitekerezo.

Shyaka avuga ko abahawe isoko ryo kugikora bakorana na RRA bagombaga kujya kongeramo ibyo bitekerezo by'abaturage, bikaba byarakozwe bakaba basigaje kukigaragaza bwa nyuma kugira ngo gisohoke kuko nta bindi bizongerwamo.

Agira ati “Intambwe ya nyuma yari isigaye iri hagati ya RHA n'abatekinisiye bakora icyo gishushanyo, sindabaza ngo menye impamvu kitarasohoka ariko iyo ni yo ntambwe yari isigaye”.

Avuga ko kuba igishushanyo mbonera cy'umujyi gikomeza gukererwa nta ngaruka ziremereye cyane byateje kuko hari ibiteganywa n'igishushanyo mbonera gishya bikomeje gukorwa n'ubwo kitarasohoka.

Urugero atanga ni ibikorwa byo kuvugurura ibice bya Ruvumera, Gahogo na Rutenga, hakaba n'igice cyo guturaho (site) cya Karama gikomeje kubakwa, ndetse n'igice cy'icyanya cy'inganda i Gihuma ibikorwa byo kubaka bikomeje.

Agira ati "Ntawakwishimira ko igishushanyo mbonera gishya kitarasohoka ariko nta n'uwakabya ngo avuge ko hari ingaruka zikomeye ziri kuba kuko hari ibipande byinshi by'umujyi bikomeje gukorerwamo ibiteganywa mu gishushanyo gishya kuko nta mpinduka zizagaragara kimaze gusohoka byarangije kwemezwa".

Naho ku bijyanye n'ubutaka bw'abaturage buri mu rujijo rw'ibizakorerwaho bakaba batabubyaza umusaruro, Shyaka avuga ko bakomeza kuba bihanganye kigasohoka hagakurikiraho kugenzura iby'imikoreshereze yabwo.

Agira ati “Ndasaba abaturage kuba bategereje kandi bashonje bahishiwe igishushanyo mbonera gishya kizasohoka vuba kandi gisubiza ibibazo abaturage bibaza”.

Mu kwezi k'Ugushyingo 2020 nibwo Ishyirahanwe ry'uturere n'umujyi wa Kigali n'Ikigo cy'Igihugu cy'Imiturire (RHA) bagaragarizaga bwa nyuma ibikubiye mu gishushanyo mbonera cy'umujyi wa Muhanga, abajyanama n'izindi nzego kugira ngo basobanurire abaturage aho kigeze, icyo gihe akaba ari nabwo byavugwaga ko mu kwezi gukurikiraho k'ukuboza cyaba cyasohotse.




source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/muhanga-igishushanyo-mbonera-cy-umujyi-gisigaje-kwemezwa-n-ikigo-cy-imiturire
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)