Ibi Perezida Magufuri yabitangaje kuri iki cyumweru ubwo yari mugitambo cya misa mu karere ka Chato arinaho akomoka.
Yagize ati" nukuri ndabasabye muhinge cyane kandi muhinge imyaka itandukanye kugirango tuzafashe ibihugu by'abaturanyi byagizweho ingarika n'icyorezo cya Corona".
Yakomeje avuga ko mubihugu bituranye na Tanzanian kubera icyorezo cya Corona abaturage nti babonye uburyo bwo guhinga kubera gahunda ya Guma murugo, bityo bakeneye kuzafashwa.
Perezida Magufuri yavuze ko ashimira Imana kuba yarakuyeho icyorezo cya Corona mu gihugucye, yagize ati" Ndashima Imana kuba yarakuyeho Corona muri Tanzania nishimwe rikomeye kuko hari bimwe mubihugu iki cyorezo kiriho gihitana ubuzima bw'abantu ndetse abeshi bakaba barwaye bityo kuba twebwe nta Corona ikirangwa muri Tanzania. nishimwe rikomeye cyane ku Mana."
Tubibutse ko muri tanzania ubuzima bwaho bwakomeje nkuko busanzwe nyuma yaho Perezida Magufuri avuze ko ntacyorezo cya Corona gihari mu gihugu bitewe n'amasengesho yabaye y'iminsi itatu yogusaba imana ngo ikureho icyorezo cya Corona.
Bagabo John
Source : https://www.imirasire.rw/?Muhinge-muzafashe-ibihugu-by-abaturanyi-Perezida-Magufuri