Mukanyangezi agaragaza ko aba basore barimo uwitwa Babeza Vedaste (Gakuru) na Bagiraneza Gaston (Gatoya) bamaze igihe kinini bafite ubumuga.
Avuga ko abitaho wenyine dore ko yapfakaye ndetse n’ubushobozi bwo kubitabo bukaba bwaramushiranye kuko kubabonera ibyangombwa bakeneye bihenze ku buryo nta mikoro ahagije yababonera.
Ikirushaho kumutera agahinda ni uko avuga ko ubwo yajyaga kubavuriza mu bitaro byita ku bafite ibibazo by’ingingo, biherereye i Gatagara mu Karere ka Nyanza, bamubwiye ko bishoboka ko bakira baramutse bavuwe neza, ariko aza kubura ubushobozi bwo kubasubizayo.
Ati “Ubuzima buragoye kuko ntacyo ngikora. Nigeze mbavuza, nta bitaro ntarageraho, nagiye Bushenge, njya n’i Gatagara. Icyo gihe bari bafite imyaka umunani, barabavuye intoki zirakora bambwira ko bakira ariko habura ubushobozi kuko nahavuye nishyuye ibihumbi 400 Frw. Icyo gihe bampaye indi gahunda yo kuzasubirayo bagakomeza kubavura ariko ngeze inaha sinasubirayo kubera ko nta bushobozi nari mfite.”
Mukanyangezi aba mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe ndetse anahabwa inkunga y’ingoboka ihabwa abatishoboye, gusa kubera ko kwita kuri aba bana be bisaba ubushobozi buhambaye, akenshi usanga n’iyo nkunga iba idahagije mu gukemura ibibazo afite, dore ko nta kandi kazi agikora kubera kumara igihe cye cyose abitaho.
Aha rero ni ho uyu mubyeyi ahera asaba ubufasha bwo kujyana abana be kubavuriza mu Bitaro bya Gatagara kuko bifite ubushobozi bwo kubavura ndetse bakaba bashobora no gukira cyangwa bakoroherwa.
Yakomeje ati “Kubambika birangoye no kubona ibyo mbatungisha biragoye cyane kuko nta mirima mfite, n’iyi nzu ni abagiraneza bayinyubakiye. Umugabo wanjye yitabye Imana ariko mbere yasezerewe ku kazi udufaranga bamuhaye ibihumbi 400 Frw ni two twabavuje ariko andi yo kubasubizayo arabura. Hagize nk’abamfasha bakabashyira mu Kigo cya Gatagara byamfasha.”
IGIHE yaganiriye n’abaturanyi b’uyu mubyeyi, bavuga ko abayeho mu buzima buteye agahinda kandi atunzwe n’ibikorwa by’ubugiraneza.
Hakizimana Viateur yagize ati “Kuri ubu atunzwe n’abahisi n’abagenzi, ni bo bamufasha turabizi ko atishoboye kuko nta kindi kintu akora kubera umwanya amara yita kuri aba abana. Agize nk’amahirwe akabona abamufasha bakajyana bariya bana mu bigo bishobora kubitaho, byamufasha wenda akajya ajya kubasura.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mukamana Claudette, yabwiye IGIHE ko iki kibazo batari bakizi ariko bagiye gushaka uko cyakemurwa.
Ati “Uriya mubyeyi nibwo tukimenya ibibazo bye ariko turaza kugerageza kumusura tumenye hakenewe iki, ni ubuhe bufasha akeneye ndetse n’ubwo haba n’ubundi buvugizi yakorerwa kugira ngo abo bana babashe kwitabwaho mu bundi buryo.”
Mu Rwanda habarurwa ko abantu 446 453 bafite ubumuga, kandi igice kinini cyabo ntikirahabwa ubufasha bakeneye burimo insimburangingo ndetse n’ubuvuzi bwabafasha kugira ubuzima bwiza.
Mu gukemura iki kibazo, Leta ifite gahunda yo kugeza umuvuzi ugorora ingingo wabihuguriwe kuri buri bitaro byose, mu rwego rwo kwegereza izi serivisi abazikeneye bose.
Mu mwaka ushize kandi Leta y’u Rwanda ku bufatanye n’Umuryango Mpuzamahanga wa Croix-Rouge (ICRC) batangije laboratwari iri ku rwego mpuzamahanga, ifite ubushobozi bwo kuzajya ikora insimburangingo zijyanye n’uzikeneye, ku buryo abafite ubumuga bw’ingingo bashobora kuzifashisha mu buzima bwabo bwa buri munsi.
source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mukanyangezi-umaze-imyaka-25-arera-abana-bafite-ubumuga-aratabaza