Ku wa 05 Mutarama 2021, ni bwo Rwanda Inspiration Back Up itegura irushanwa rya Miss Rwanda yatangaje ko yasubitse amajonjora y'ibanze yagombaga gutangirira mu karere ka Rubavu, kubera Covid-19.
Bavuze ko kwiyandikisha bigikomeje, kandi ko nibasubukura amajonjora bazabitangaza. Niba uri umukobwa wujuje ibisabwa wicikanwa n'aya mahirwe iyandikishe mu irushanwa rya Miss Rwanda rigiye kuba ku nshuro ya 10 unyuze kuri InyaRwanda.comKANDA HANO UBASHE KWIYANDIKISHA MURI MISS RWANDA 2021
Ku wa 11 Ukuboza 2020, ab'inkwakuzi baraye ku rubuga rwa Miss Rwanda biyandikisha. Umukobwa wiyandikisha muri Miss Rwanda asabwa kuzuza 'form' iri ku rubuga rw'iri rushanwa akavuga amazina ye yombi.
Ashyiramo nimero y'irangamuntu, imyaka ye, nimero ya telefoni na Email ye, ibiro afite n'amashuri yize.
Asabwa gushyiraho 'Document' igaragaza amasomo yize, avuga Intara abarizwamo cyangwa Umujyi wa Kigali hanyuma akivugaho 'Short Biography', abiherekeresheje gushyiraho ifoto imugaragaza wose 'Full Picture'.
Ibihembo bizahabwa abakobwa bazegukana amakamba muri Miss Rwanda 2021:
1.Ibihembo kuri Miss Rwanda 2021:
-Imodoka nshya ya Hyundai Creta 2021 izatangwa na Hyundai Rwanda ifite agaciro ka miliyoni 30 Frw
-Mu gihe cy'umwaka umwe azahembwa miliyoni 9.600.000 Frw, bivuze ko ku kwezi azajya ahembwa ibihumbi 800 Frw atangwa na Miss Rwanda Organization.
-Azishyurirwa (Bourse) kwiga muri Kaminuza ya Kigali (UOK)
-Umushinga we uzaterwa inkunga n'ikigo Africa Improved Food [AIF]
-Azahabwa 'Lisansi' y'umwaka wose izatangwa na sitasiyo Merez Petroleum
-Azahabwa internet y'umwaka wose izatangwa na TruConnect Rwanda
-Mu gihe cy'umwaka umwe azatunganyirizwa umusatsi na Keza Salon
-We n'umuryango we mu mpera z'icyumweru bemerewe gutemberera muri Golden Tulip La Palisse i Nyamata mu gihe cy'umwaka wose.
-Yemerewe ifunguro mu gihe cy'umwaka wose muri Café Camellia
-MTN Rwanda izamuha telefoni igezweho 'Smarth Phone'
2.Umukobwa uzegukana ikamba ry'Igisonga cya mbere
-Azahembwa miliyoni 1.800.000 Frw azatangwa na Bella Flowers
-Azishyurirwa (Bourse) muri Kaminuza ya Kigali (UOK)
-Mu gihe cy'amezi atandatu nu mpera z'icyumweru yemerewe gusohokera muri Golden Tulip La Palisse i Nyamata
3.Igisonga cya kabiri
-Volcano Express izamuheemba 1.800.000 Frw
-Azahabwa 'Bourse' yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali
-Yemerewe kuba mu mpera z'icyumweru yajya asohoera muri Golden Tulip La Palisse i Nyamata mu gihe cy'amezi atatu
4.Umushinga urimo agashya 'Innovative Project'
-Azajya ahabwa 500.000 Frw buri kwezi angana na miliyoni 6 Frw mu gihe cy'umwaka umwe azatangwa na Banki ya Kigali (BK)
-Umushinga we uzakurikiranwa anahabwe ubufasha mu by'imari na BK
-Azahabwa 'Bourse' yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali
5.Nyampinga w'Umurage [Miss Heritage]
-Azahembwa 1.800.000 Frw azatangwa na IGIHE Ltd
-Bourse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali
-Azanafashwa na IGIHE Ltd mu bukangurambaga bwo kumenyekanisha umuco Nyarwanda n'Indangagaciro zawo
5.Nyampinga wakunzwe kurusha abandi [Miss Popularity]
-Azahabwa 1.800.000 Frw azatangwa na MTN Rwanda
-Telefoni ya iPhone 10 Plus izatangwa na MTN Rwanda
-Internet y'umwaka wose izatangwa na MTN Rwanda
-Azajya ahamagara ku buntu nabyo bizatangwa na MTN Rwanda
-Bourse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali
6. Umukobwa wabaniye neza bagenzi be [Miss Congeniality]
-Azahembwa 1.800.000 Frw azatangwa na Peters Bakers
-Azahabwa na Bourse ya Kaminuza ya Kigali
7.Umukobwa uberwa n'amafoto [Miss Photogenic]
-Azahabwa 1.800.000 Frw [umuterankunga ntaramenyekana]
-Bourse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali
8.Umukobwa wagaragaje impano yihariye [Talent Winner]
-Azahabwa 1.800.000 Frw azatangwa na HDI Rwanda
-Azahabwa Bourse yo kwiga muri kaminuza ya Kigali
Abakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2020 ryegukanwe na Nishimwe Naomie