Mukunzi Yannick yateraniye imitoma ku mbuga nkoranyambaga na Joy[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umufasha wa Mukunzi Yannick, Iribagiza Joy, ni umwe mu batari bake bizihiza isabukuru yabo y'amavuko tariki ya 1 Mutarama buri mwaka.

Mu butumwa yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, Mukunzi Yannick, yifurije umugore we isabukuru nziza, agaragaza ko amufatiye runini mu buzima bwe.

Yagize ati 'Nshimishijwe cyane n'uko nashoboye kubona inzira yanjye kuri wowe, kandi nkashobora kugukunda no kugukomeza ubuzima bwanjye bwose. Sinshobora kwiyumvisha uko ubuzima bwaba bumeze tutari kumwe, kandi nishimiye ko ntakeneye kubimenya. Isabukuru nziza kuri wowe rukundo rwanjye, ndagukunda cyane.'

Iribagiza Joy na we yasubije Mukunzi Yannick ko amukunda cyane. Yagize ati 'Urakoze cyane rukundo. Nanjye ndagukunda cyane.'

Mukunzi Yannick na Iribagiza Joy bafitanye umwana umwe w'umuhungu ari we Mukunzi Ethan w'imyaka ine.

Muri Mutarama 2019 nibwo aba bombi basezeranye mu mategeko mbere y'uko Mukunzi Yannick wakiniraga Rayon Sports ajya gukina muri Suède.

Mu byumweru bibiri bishize, Ikipe ya Sandvikens IF yatangaje ko yongereye Mukunzi Yannick amasezerano y'imyaka ibiri ndetse azasubira muri Suède muri uku kwezi kwa Mutarama kwitegura umwaka mushya w'imikino wa 2021.





Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/mukunzi-yannick-yateraniye-imitoma-ku-mbuga-nkoranyambaga-na-joy-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)