Mukura Victory Sports yahagaritse amasezerano y'abakinnyi kugeza igihe kitazwi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'andi makipe amaze iminsi ahagarika amasezerano y'abakozi kubera ingaruka z'icyorezo Ccya Coronavirus, ikipe ya Mukura Victory Sports et Loisirs yabaye indi kipe itangaje ko yabaye ihagaritse amasezerano y'abakinnyi.

Mukura VS yasubitse amasezerano y
Mukura VS yasubitse amasezerano y'abakinnyi

Nk'uko bigaragara mu itangaza ryanyujijwe ku rukuta rwa Twitter rw'iyi kipe, ubuyobozi bwa Mukura VS bwatangaje ko impamvu bahagaritse ari uko ibikorwa bya siporo kandi hakaba hatazwi igihe bizahindukira, babaye bahagaritse amasezerano y'abakinnyi kugera igihe ingamba zizahindurirwa

Itangazo rya Mukura riri ku rubuga rwa Twitter

Dushingiye ku cyemezo cya Minisiteri ya Siporo twamenyeshejwe na FERWAFA cyo guhagarika ibikorwa byose bijyanye na shampiyona y'umupira w'amaguru mu Rwanda, mu rwego rwo gukomeza gukumira ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19;

Dushingiye ku kuba ingamba zafashwe muri icyo cyemezo hatazwi igihe zizahindurirwa kugira ngo amarushanwa y'umupira w'amaguru imbere mu gihugu yongere gutangira; Kuva kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30/01/2021, amasezerano abakinnyi bari bafitanye na MUKURA VICTORY SPORTS & LOISIRS abaye asubitswe by'agateganyo kubera izo mpamvu ndakumirwa, akazasubukurwa igihe hazaba hafashwe ingamba nshya zisimbura iziriho twagaragaje hejuru.

Ubuyobozi bwa MUKURA VSL

Si ubwa mbere iyi kipe isubitse amasezerano y'abakinnyi, kuko no mu mwaka ushize wa 2020, tariki 14/05 bari bayasubitse kubera iki cyorezo n'ubundi, bakaba biyongereye ku makipe arimo Musanze FC, Muhanga, Kiyovu Sports n'andi, gusa amwe akaba yaremeye kujya ahemba abakinnyi igice cy'umushahara basanzwe bafata

Mukura isanzwe iterwa inkunga n
Mukura isanzwe iterwa inkunga n'akarere ka Huye, Volcano Ltd ndetse na Hyundai



source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/mukura-victory-sports-yahagaritse-amasezerano-y-abakinnyi-kugeza-igihe-kitazwi
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)