Munyanshoza yatanze umusanzu we mu kwamamaza... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi ndirimbo nshya 'Twizihize Intwari z'u Rwanda ya Munyanshoza ivuga ku butwari bw'Abanyarwanda, irata Intwari zatoranyijwe zihagarariye izindi, inakangurira Abanyarwanda cyane cyane abato gutera ikirenge mu cyazo.

U Rwanda ruritegura kwizihiza Umunsi Mukuru w'Intwari ku nshuro ya 27. Muri iyi ndirimbo, Munyanshoza avuga ibyiciro bitatu by'intwari; Imanzi, Imena n'Ingenzi ndetse akavuga n'abashyizwe muri ibi byiciro bazirikanwa buri mwaka.

Yabwiye INYARWANDA ko nk'umuntu wabaye mu Ingabo z'u Rwanda wahawe inyigisho zo gukunda Igihugu akaba yumva neza agaciro k'intwari, uyu ari umusanzu we mu kumenyekanisha ubutagereranywa bw'Intwari z'u Rwanda.

Ati 'Nk'umuntu wabaye Ingabo nkahabwa inyigisho zo gukunda igihugu nkaba numva agaciro ku rugero Intwari zatanze, iyi ndirimbo ni uruhare rwanjye mu kwamamaza ubutagereranywa bwazo, ngo jyewe n'abazumva igihangano cyanjye tujyane mu rugendo rwo kwigana urugero zaduhaye.'

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'TWIZIHIZE INTWARI Z'U RWANDA' YA MUNYANSHOZA

Uyu muhanzi yavuze ko atewe ishema no gukora igihangano kivuga ku Ntwari z'u Rwanda, kuko yizeye ko kizakomeza gukoreshwa ibihe n'ibihe.

Munyanshoza yavuze ko abantu bakwiye gutera ikirenge mu cy'Intwari bumva ko umuntu aho kuganya agomba gushaka ibisubizo yatanga, kandi agaharanira kudatatira indangagaciro z'umuco Nyarwanda.

Uyu muhanzi uzwi mu ndirimbo zo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko buri wese mu cyiciro cye mu byo akora agomba guharanira kubumbatira ibyo u Rwanda rumaze kugeraho.

Ati 'Mu yandi magambo buri wese akumva ko agomba kuba mu mujishi ngo twubake gitwari igihugu kirangwa n'ubutwari.'

Uyu muhanzi yasabye abakunzi be n'abandi gukomeza kwirinda icyorezo cya Covid-19, kugira ngo bazongere guhura mu bitaramo n'ahandi ari bazima. Avuga ko amaze igihe ategura indirimbo yitezeho ko abantu bazakunda.

Munyanshoza Dieudonne yasohoye amashusho y'indirimbo nshya yise 'Twizihize Intwari z'u Rwanda'

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'TWIZIHIZE INTWARI Z'U RWANDA' YA MUNYANSHOZA DIEUDONNE




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102725/munyanshoza-yatanze-umusanzu-we-mu-kwamamaza-ubutagereranywa-bwintwari-zu-rwanda-mu-ndirim-102725.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)